RFL
Kigali

Kanye West, Jay-Z na Beyonce bararegwa kubakira amazina ku bihangano by'imfungwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/05/2014 11:59
1


Abahanzi bakomeye ku isi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Jay-Z n’umugore we Beyonce, ndetse na kanye West bararegwa n’imfungwa kubakira amazina ku ndirimbo ze bamwibye bafatanyije na Leta.



Richard Dupree Jr.,  ufungiye muri gereza ya California yagejeje ikirego mu nkiko arega abahanzi bakomeye ku isi aribo Jay-Z n’umugore we Beyonce ndetse na Kanye West aho abaregana na Leta ya Amerika ubufatanyacyaha mu kumwiba indirimbo ze aho yemeza ko arizo zibagejeje aho bari kugeza ubu nk’uko BET dukesha aya makuru ibitangaza.

Iki kirego yashyize hanze tariki 21 Mata, avugamo ko aba bahanzi bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika arizo CIA na FBI ndetse n’urwego rushinzwe umutekano hagati mu gihugu Homeland Security bafatanyije mu kumwiba amagambo y’indirimbo zigera ku 3000 muri iyi myaka hagati y’itatu n’ine ishize, ndetse akaba avuga ko Rihanna na Chris Brown nabo bari muri iki kibazo cyo kumwiba ibihangano bye.

Kanye West, Beyonce na jay-Z

Richard Dupree Jr. avuga ko aba bahanzi bakomeye ku isi bubakiye amazina ku mpano ye aho babifashijwemo na Leta ya Amerika

Dupree akomeza avuga ko kumwiba byagizwemo uruhare na Leta kuko abashinzwe umutekano bafatanyije n’aba bahanzi babashije kumwiba izi ndirimbo yari amaze kwandika, aho avuga ko nibura yibwe amafaranga agera mu ma miliyari.

Si ubwa mbere Dupree yaba atanze ikirego afunze, dore ko mu mwaka wa 2011 nabwo yigeze gutanga ikirego arega ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurinda umutungo bwite mu by’ubwenge ko cyaba cyaragize uruhare mu kwibwa kw’amagambo y’indirimbo ze. Muri uyu mwaka kandi yareze umukinnyi wa filime z’urukozasoni ko yaba yaramwibye amazina.

Mubyo Dupree asaba harimo ko Leta kubw’amakosa yayo yahita imurekura akava muri gereza, aba bahanzi bakamuha ikiguzi cya miliyari 2 na miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, aho yemeza ko gufungwa kwe aribyo bikomeje gutuma yibwa umutungo we mu by’ubwenge.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    nagahomamunwa burya bose na bashishuzi





Inyarwanda BACKGROUND