RFL
Kigali

Kanye West agiye kurushinga byemewe n'amategeko

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:24/06/2013 13:49
0




Nk’uko byatangajwe na The Sun, uyu mwana aba bombi bibarutse bamuhaye izina rya North akaba yaravutse ku itariki ya 15 Kamena 2013. Ni ibyishimo bikomeye hagati y’aba bakundana bombi gusa ibi byishimo byabo basanze bitarangira neza batarushinze ngo bakore ubukwe bw’akataraboneka nk’uko bari barabyiyemeje bagitangira gukundana.

Kuri Kanye West ibyishimo afite arumva asa n’umuntu wameze amababa kubera kwishimira uyu mwana cyane. Mu minsi ishize Kim amaze kwibaruka yahise amugurira impeta ifite agaciro k’amayero 587,000.

Nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, Kanye West aherutse gusa Kim Kardashian ko mu mezi make ari imbere barushinga byemewe n’amategeko undi na we ntiyazuyaje kuko yahise yemerera Kanye West.

Ubukwe bwabo babushyize muri Nzeli 2013 bukazabera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Ubu bukwe bushobora kuzaba buhenze cyane. Mu minsi ine Kim Kardashian yamaze mu bitaro bakoresheje amayero asaga 120,000.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND