RFL
Kigali

Kanye West agiye kubaka ibitaro bya miliyoni 5 z'amadorali bigenewe umugore we n'umwana we gusa

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:26/06/2014 16:12
2


Bisanzwe bizwi ko umuraperi Kanye West yikunda kandi akagira n’ubugugu.Ubu noneho yabyeruye aho yatangije ibitaro by’akayabo ka miliyoni 5 z’amadorali bigenewe kuvura umwana we n’umugore we gusa.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Star avuga ko nyuma y’ibikorwa byo kwikunda n’ubugugu bukabije byagiye biranga Kanye West,abantu benshi bari bazi ko nashaka umugore ndetse akanabyara bizagabanuka ariko siko bimeze kuko noneho yerekanye ko n’ubwo ari umukire adashishikajwe n’undi uwo ariwe wese usibye umugore we n’umwana we.

k

Kanye West n'umugore we Kim Kardashian

Iki kinyamakuru kivuga ko Kanye West agiye kubaka ibitaro bikomeye mu rugo rwe kuburyo bizatwara akayabo ka miliyoni 5 z’amadorali(asaga miliyari 3 n’igice z’amanyarwanda).Nk’uko Kanye West abivuga,ibi bitaro bizajya byita ku muryango we gusa,ni ukuvuga umugore we Kim Kardashian  n’umwana wabo North West.Ibi bitaro bikazaba birimo ibyuma bivura indwara nyinshi ndetse n’abaganga b’inzobere.

hh

North West umwana wabo

Ku rundi ruhande ariko,biravugwa ko Kim Kardashian atigeze yishimira iki gikorwa avuga ko bitari ngombwa ari ugusesagura no kwirata ariko akongeraho ko ntacyo yabihinduraho kuko ntacyo bimutwaye.

Abantu benshi bakomeje kunenga Kanye West bavuga ko uku ari ugusesagura amafaranga kandi ku isi hari benshi babaye yayafashisha.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • solange9 years ago
    imana yarabahaye bajye bayakoresha icyo bashatse gusa ninabyiza kuko bishobora kuzagira akamaro mugihe kizaza kuko ntawe uramba nkumusozi.ahubwo imana ibahire
  • Frora9 years ago
    Sha natwe tuzabibona nibidukange





Inyarwanda BACKGROUND