RFL
Kigali

Justin Bieber yahanaguweho icyaha cyo kwiba telefoni

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/06/2014 10:22
0


Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo umuhanzi Justin Bieber yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’uko umugore amureze avuga ko yamwambuye telefoni akayitwara, ariko kuri ubu urukiko rwakurikiranaga iki kirego rwanzuye ko nta gaciro gifite kuko habuze ibimenyetso bimushinja.



Uyu mugore yemezaga ko ubwo yasangaga ahantu Justin Bieber yari mu bushyamirane n’abandi basore, uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yamubonye agakeka ko yari ari kumufotora maze akaza akamwambura telefoni, ku ngufu ntayimusubize.

Umucamanza w’urukiko rwa Los Angeles wari ufite iki kirego mu maboko, nyuma yo gusanga nta bimenyetso byuzuye bishinja uyu musore iki cyaha yahise atangaza ko nta gaciro gifite nk’uko BBC ibitangaza.

Justin Bieber

Justin Biber yashinjwaga n'umugore kumwambura telefoni ku ngufu

Uyu mucamanza akomeza avuga ko uyu mugore yanatangaje ko umwana we w’umukobwa yarijijwe n’uko yari abonye uyu muririmbyi ateye ubwoba mama we, ariko nyuma yo kubaza uyu mwana yatangaje ko yarize bitewe n’amavamutima yo kubona umuhanzi akunda (Justin Bieber) bitandukanye n’ibyo uyu mubyeyi yavugaga.

Kubura ibihamya bimushinja iki cyaha, byahise bituma urukiko rufata umwanzuro wo kubimuhanaguraho, ariko icyaha ashinjwa cyo gutera amagi ku nzu y’umuturanyi cyo kiracyakomeje gukurikiranwa.

Ikindi twabatangariza kuri Justin Bieber ni uko nyuma y’indirimbo yakoranye na Chris Brown bise Next to you ikaza gukundwa cyane mu mwaka wa 2011, nyuma kandi y’uko Chris Brown avuye muri gereza, kuri ubu aba basore basubiye muri Studio aho bagiye gukorana indi ndirimbo gusa bakaba bataratangaza byinshi nk’amazina yayo,… nk’uko E! dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND