RFL
Kigali

Justin Bieber niwe uyoboye urutonde rw'ibyamamare bikurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram-URUTONDE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/04/2014 15:59
0


Urubuga rwa instagram ruri kwinjira mu ruhando rw’imbuga nkoranyambaga zigenda zikoreshwa n’abantu benshi ku isi by’umwihariko aho baba bakurikiye ibyamamare.



Ibyamamare bikurikirwa n’abantu benshi kuri uru rubuga nkoranyambaga nk’uko byakusanyijwe n’urubuga Minutebuzz bifite abakunzi babarirwa mu ma miliyoni, uru rutonde rw’ibyamamare 10 rukaba ruyobowe n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Canada wamenyekanye mu ndirimbo nka Baby,… Justin Bieber.

Kuri uru rutonde kandi ikindi kintu gitangaje kirugaragaraho ni uko abakobwa 4 bose bakomoka mu muryango umwe wa Kardashian bagaragara mu 10 ba mbere.

DORE URUTONDE RW’IBYAMAMARE 10 BIKURIKIRWA NA BENSHI KURI INSTAGRAM:

10.Kylie Jenner

Uyu mukobwa ni umunyamideli akaba anagaragara mu biganiro bikunzwe cyane byo kuri televiziyo bya Keeping Up With The Kardashians, akaba kandi ari murumuna wa Kim Kardashian umugore wa Kanye West.

Kylie w’imyaka 16 y’amavuko, ni umukobwa wa 4 mu muryango wa Kardashians uza mu byamamare 10 bya mbere bikurikirwa n’abantu benshi aho aza ku mwanya wa 10 aho imbaga y’abantu bagera kuri miliyoni 6.9 (6,932,381) bamukurikira kuri uru rubuga rwa Instagram.

9.Khloe Kardashian


Uyu mukobwa ni mukuru wa Kylie Jenner (n’ubwo badahuje papa), nawe akaba ari umunyamideli, akaba anagaragara mu kiganiro cyo kuri televiziyo cya Keeping Up With The Kardashians, ku myaka 29 y’amavuko ari mu byamamare 10 bya mbere bikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho imbaga y’abantu bagera kuri miliyoni 7,410,566 bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi kuri uru rubuga.

8.Taylor Swift


Umuhanzikazi w’injyana ya Country w’umunyamerika akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ze zagiye zimenyekana nka I Knew You Were In Trouble,… ku myaka 24 y’amavuko ari mu byamamare bikunzwe na benshi dore ko n’umwaka wa 2013 warangiye ariwe ukurikirwa na benshi ku rubuga rwa Twitter, ariko kuri Instagram ho ari ku mwanya wa 8 n’abantu miliyoni 7,412,308 bamukurikirana umunsi ku wundi.

7.Kendall Jenner


Uyu umukobwa nawe ni uwo mu muryango wa Kardashians nawe akaba ari kuri uru rutonde aho ku myaka 18 y’amavuko akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 8,112,323 ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

6.Miley Cyrus


Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime nawe ukiri muto, akaba akunze kugaragaraho udushya twinshi mu bitaramo by’umwihariko, ku myaka 22 y’amavuko nawe ari mu byamamare bikurikirwa n’abantu benshi ku isi aho abantu bagera kuri miliyoni 8,155,288 baba bifuza kumenya ubuzima bwe buri munsi binyuze ku rubuga rwa Instagram.

5.Ariana Grande


Ariana Grande-Butera w’imyaka 20 y’amavuko, ni umukinnyikazi wa filime akaba n’umuhanzikazi w’umunyamerika. Yamenyekanye cyane muri filime nka Swindle, nawe akaba ari mu bantu bakunzwe cyane aho bigaragarira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram aho miliyoni 8,393,735 bakurikirana ubuzima bwe buri munsi binyuze kuri uru rubuga.

4. Beyoncé

Beyoncé Giselle Knowles-Carter ku mazina ye nyakuri, akaba azwi cyane ku izina rya Beyonce mu muziki, ni umuhanzikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime, akaba n’umugore w’umuraperi Jay Z. uretse kuba umuherwe, ari no mu bantu bakunzwe cyane dore ko binyuze ku rubuga rwa Instagram abantu babarirwa muri miliyoni 8,872,333 bamukurikirana umunsi ku munsi.

3. Rihanna


Robyn Rihanna Fenty uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados, akomeje gushashagirana ku rubuga rwa Instagram nk’uko yabiririmbye mu ndirimbo ye “Diamond” yakunzwe n’abatari bacye ku isi. Kugeza ubu abantu bagera kuri miliyoni 10,960,798 nibo bamukurikirana ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

2.Kim Kardashian

Uyu ni umukobwa wa mbere mu bakobwa bo mu muryango wa Kardashian uri kuri uru rutonde akaba ari n’uwa 2 ku isi mu bantu bakurikirwa na benshi kuri uru rubuga aho ku myaka 33 y’amavuko akurikirwa na miliyoni 12,108,550 z’abantu.

1.Justin Bieber


Justin Drew Bieber ku mazina ye nyakuri naho akaba azwi ku izina rya Justin Bieber ku mazina y’ubuhanzi, yamenyekanye mu ndirimbo nka Baby, Never Say Never, Boyfriend,…. Amenyekana kandi cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzikazi Selena Gomez niwe kuri ubu uyoboye urutonde rw’ibyamamare bikunzwe cyane ku rubuga nkorayambaga rwa Instagram aho abantu babarirwa muri miliyoni 12,389,220 bamukurikirana umunsi ku munsi.

Ikintu gitangaje kuri uru rutonde ni uko abantu b’igitsinagore aribo benshi cyane dore ko 9/10 bose ari ab’igitsina gore. Abantu byari bizwi ko bashobora kugira abakunzi benshi nka Lady Gaga, Jay Z, Selena Gomez, Kanye West, Chris Brown,… nti bagaragara kuri uru rutonde rw’abantu 10.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND