RFL
Kigali

Justin Bieber aranyomoza amakuru amaze iminsi avuga ko agiye kureka umuziki

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/12/2013 11:14
0




Inkuru dukesha the Christianpost ivugako Justin Bieber ubwe ari we wavuguruje ibi bihuha yitangarije ubwe ubwo yaganiraga na Radio Power 106 FM ishami rya Los Angeles, aho yagize ati, “Ngiye kubivamo, ngiye gufata igihe, ndatekereza ko ngiye kuva mu muziki.”

Mu birori byo kwizihiza noheri, uyu muhanzi yatanz ubutumwa agira ati, “Ni mukundane kandi mubabarirane  nk’uko Imana yatubabariye muri Kristu Yesu. Ni mugire noheri nziza kandi turi kumwe kugeza ku iherezo.”

Amakuru akomeza avuga ko mbere gato y’uko noheri igera Justin Bieber yagaragaje ko agiye kureka umuziki aho yagize ati, “Bakunzi ba Bieber, ku mugaragaro ngiye kuva mumuziki.” Aya akaba ari amagambo agaragara kuri Tweeter ye.

\"\"

Bieber avuguruza aya makuru we yita ibihuha yagize ati,\"Itangazamakuru ryamvuzeho ibinyoma byinshi rishaka ko natsindwa ariko ntabwo rwose nzigera mbareka, kuba belieber(abafana be) nibwo buzima bwanjye,\"

Ikigaragara ni uko bensi mubafana bari bababajwe n’icyemezo uyu musore yari yafashe cyo kuba yareka umuziki ubwo batari bakamenya ko yikiniranga.

Dushime Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND