RFL
Kigali

Justin Bieber arakekwaho ubujura bwa telefoni

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/05/2014 10:51
2


Umuhanzi Justin Bieber kuri ubu ari gukorwaho iperereza na polisi ya Los Angeles aho akekwaho ubujura bwa telefoni yakoze kuwa mbere w’iki cyumweru.



Amakuru yashyizwe ahagaragara na TMZ, avuga ko kuwa mbere w’iki cyumweru Justin Bieber yambuye umugore wari ushatse kumufotora telefoni yari agiye gukoresha amufotoza.

Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, Justin Bieber yari ari gukina umukino wa Golf ku kibuga cya Sherman Oaks Castle Park ahagana mu masaha ya saa yine n'igice z'ijoro, ubwo yabonaga umugore ari kumufotora ubwo Bieber yari mu ntonganya n’abandi basore bari kumwe.

Mu kiganiro na TMZ, uyu mugore uvuga ko Justin Bieber yibye telefoni yavuze ko yari ku kibuga cya Sherman Oaks Castle Park aho Bieber yari gukinira Golf, maze akabona Bieber akubise umupira abo bari kumwe batangira gushwana.

Uyu mugore yahise akuramo telefoni ashaka gufotora Bieber muri ubu bushyamirane maze Bieber aramubona, aza amusatira amwaka telefoni.

Justin Bieber arakekwaho ubujura bwa telefoni

Uyu mugore akomeza avuga ko Bieber yamwambuye telefoni kugira ngo arebe niba hari amafoto yari yamaze gufotora, maze arayimwima ayifata ku ngufu mu isakoshi yari afite.

Uyu mugore avuga ko mu gushaka kumwangira ko akora mu isakoshi ye, babaye nk’abarwana ariko aranga ayikuramo, ariko telefoni ikaba yari ifunze (irimo code).

Justin Bieber yasubije uyu mugore telefoni ngo ayikuremo Kode kugira ngo arebe niba nta mafoto yaba yamufashe, maze umugore arabikora basanga nta n’imwe yafashe.

Uyu mugore akomeza avuga ko yasabye Justin Bieber ko umukobwa we w’imyaka 13 y’amavuko amukunda cyane, kandi yifuza ko bakwifotoranya maze Justin Bieber asakuza aramusubiza ati: “uri kwisuzuguza imbere y’umukobwa wawe. Kuki udasohoka hano?” umukobwa we atangira kurira. Uyu mugore yakomeje avuga ko Justin Bieber yahindukiye maze atangira gusakuzanya n’undi muntu.

Ku myaka 20 y'amavuko, Justin Bieber akomeje kugaragaraho imyitwarire mibi

Polisi ya Los Angeles yatangarije TMZ ko uyu mugore yahise ageza ikirego kuri polisi, abapolisi nabo mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 2 bakaba batangiye iperereza ngo bamenye koko niba iki cyaha cyarakozwe.

Si iki kirego cyonyine cya Justin Bieber kiri mu butabera, dore ko kuri ubu uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Canada ari kwitegura urubanza aregwamo gutwara imodoka yafashe ibisindisha/ibiyobyabwenge yafatiwe mu kwezi kwa Mutarama, gutera umuturanyi amagi,… imyitwarire ye ikaba ikomeje guhangayikisha benshi, aho bemeza ko ari gutwara nabi kwamamara kwe, aho ndetse yanasabiwe kwirukanwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngendahayo Samuel9 years ago
    Icyo cyamamare muri muzika rwose nagerageze yisubireho,areke gupfobya impano ye inyuma kuko arigushaka gutuma abafanabe
  • Fify Esca9 years ago
    Justin Beiber yisubireho! kwamamara sukuba ikigomeke!





Inyarwanda BACKGROUND