RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi yeruye ahakana iby'ishyingirwa rye na Judge Ian

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:16/05/2013 14:08
0




Juliana avuga ko ibyo bihuha byasakarijwe ku rubuga mpuzambaga rwa Facebook bivuga ko yaba acuditse na Judge Ian ndetse banategura gushyingiranwa ko nta kuri kurimo na busa.

Judge Ian, Judge Juliana na Judge Hermes uzwi nka Hermy B bose bo muri TPF

N’ubundi abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Juliana yavuze ko ibyo bimuvugwaho ari amateshwa avuga ko akorana na Ian gusa muri Tusker Project Fame, irushanwa rihuza abaririmbyi bo mu karere ka Afurika we avuga ko yubaha cyane.

Akomeza avuga ko nta gahunda n’imwe afite yo kugirana umubano n’urukundo byihariye na Judge Ian kuko ngo usibye no kuba bakundana, afite n’umugore agomba kwitaho.

Ku rubuga rwe, Juliana yanditse ati “Mukomere nshuti, nabonye ubukubaganyi bumwe kuri Facebook none ndashaka kuvuga nshimitse ko NTA ngahunda y’ubukwe mfitanye na Judge Ian. Nta n’urukundo nigeze ngirana nawe kandi n’iyo gahunda sinyifite. Ian ni umuntu twakoranye muri Tusker Project Fame nta kindi. Mfite byinshi byo kumubahira nk’umuntu, umukemurampaka mugenzi wanjye kandi n’umugabo ufite urugo rwe. Ibyo bihuha nta shingiro bifite kandi ntibikwiye.”

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND