RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi umutima wavuye mu gitereko kubera amashusho ye ari gusambana agiye kujya hanze

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:31/12/2013 14:45
1




Nk’uko ikinyamakuru Redpepper cyabitangaje, muri iyi minsi Juliana Kanyomozi kuri ubu utaratangaza ku mugaragaro umusore wamuguye ku mutima, uyu mukobwa ngo ari mu rukundo n’umunyamafaranga ukomoka muri Afurika y’epfo ariko akaba akorera ubucuruzi bwe muri Uganda. Mu minsi ishize, uyu muhanzikazi yagiye agaragara kenshi ari kumwe n’uyu muherwe ibintu bitapfaga koroha na gato kuba wabona uyu mukire mu ruhame cyangwa yagiye kwishimisha mu birori.

\"\"

Juliana muri iyi minsi ari mu rukundo n\'uyu musore w\'umuherwe

 Kimwe mu bimenyetso byeretse abanya-Uganda ko Juliana Kanyomozi yaba asigaye abyumva kimwe n’uyu muherwe, ni ifoto uyu musore King Lawrence yashyize ku rubuga rwa facebook ari kumwe na Juliana Kanyomozi bagiye kogera kuri Hoteli Serana mu mujyi wa Kampala.

Nyuma y’igihe kirekire cyari gishize bihwihwiswa ko uyu muhanzikazi yaba ari mu rukundo n’uyu munyamafaranga na we yeruye atangaza ko bafitanye umubano gusa akavuga ko ababazwa bidasanzwe n’uburyo uyu musore King Lawrence agenda yamamaza ahantu hose ibyo yakoranye na Juliana ndetse akaba amugaya cyane kubera umuco mubi afite wo gufata amafoto yabo bombi agahita ayashyira kuri facebook ayerekana isi yose.

\"\"

Iyi ni imwe mu mafoto King Lawrence yashyize hanze itera ikibazo Juliana dore ko kuri uyu munsi bari baryamanye gusa ngo ntiyari azi ko uyu musore yafashe amashusho

Mu bihangayikishije Juliana Kanyomozi ni uko yaje gukeka ko King Lawrence yaba yarafashe amashusho yabo bombi bari gukora imibonano mpuzabitsina bityo akaba atinya ko umunsi umwe nibagirana ikibazo azajya hanze. Ni nyuma y’ifoto uyu musore yashyize kuri facebook agaragaza ibirenge bye aryamye agaramye ku buriri ku ruhande harambitse isutiye(akenda kambarwa ku mabere) ya Juliana Kanyomozi ari na we bari baryamanye icyo gihe.

\"\"

Juliana ati, “Tekereza ko amafoto yacu yose usanga yayashyize kuri facebook. Kandi ntabwo ari umuco mwiza, njyewe birambabaza ariko nta kundi byagenda”

Mu basore Juliana Kanyomozi yagiye akundana nabo harimo nka Kassim Ouma, Mujib Kasule, Amon Lukwago n’abandi batandukanye. Kugeza ubu we na King Lawrence bari mu bihe byiza aho usanga bishimanye mu tubyiniro dukomeye i Kampala, basohokanye hantu heza, kurarana mu mahoteli ahenze….

Munyengabe Murungi Sabin







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EMMANUEL10 years ago
    uwomusore numugome cyane kuko akoreye igikorwakigayitse julane ariko bigimbakwigisha abakobwa kwifata igihe batararushinga





Inyarwanda BACKGROUND