RFL
Kigali

Josephine yabyaye ari kuri moto ava iwabo mu cyaro ajya kwa muganga-AMAFOTO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:28/06/2013 11:07
0


Umugore witwa Josephine Michael wo mu cyaro cyitwa Kiegea urenze gato Morogoro muri Tanzaniya yibarutse ubwo yari kuri moto ava iwabo mu cyaro yerekeza kwa muganga.



Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru GPR, mu museso wok u munsi w’ejo kuwa kane nibwo uyu mugore Josephine yafashwe n’ibise yumva amerewe nabi mu nda ahita abwira umugabo we ngo arebe uburyo yahamagara ikinyabiziga kimugeza kwa muganga. Ntibyoroheye Josephine n’umugabo we kubona imodoka yo kumugeza kwa muganga kubera imihanda mibi yo mu cyaro cya Kiegea.

Josephine amaze kwibaruka

Nyuma yo kubura imodoka, Josephine Michael yakomeje kumererwa nabi kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kugenda kuri moto y’umwe mu bakire baturanye na we.

Abagore baturiye uyu uhanda bahise baza kumufasha

Bakiva mu rugo bageze mu muhanda w’igitaka ujya gusatira kaburimbo, Josephine Michael yumvise ibintu bimeze nabi nibwo yahise asaba uwari umutwaye ngo avuze amahoni cyane ababyeyi baze bamufashe kuko igihe cyo kubyara cyari kigeze. Abantu bahise bahurura harimo babyeyi, abana bato, abasore…baje kureba uyu mugore wari ugiye kubyarira mu nzira kuri moto.

Uyu mupolisi ni we wafashije Josephine kwibaruka

Umwe mu bapolisikazi bashinzwe umutekano wo mu muhanda yatabaranye ingoga afasha Josephine kwibaruka. Uyu mupolisikazi ni we wabaye muganga akora ibintu byose nkenerwa ngo umwana avuke neza. Ababyeyi bari aho bagerageje kwiyambura ibitenge babikoresha kugirango bakingirize uyu mubyeyi yibaruke ntamuntu umubonye.

Josephine amaze kwibaruka, yabwiye abanyamakuru uko byamugendekeye gusa avuga ko yumva amerewe neza nyuma y’uko umwana we avutse.

Ati, “byakomeje gukomera duhamagara abashoferi barenga babiri ariko tubura n’umwe wadufasha. Haje utwara moto antwara kwa muganga. Umugabo wanjye yaje adukurikiye ku igare”


Josephine yakomeje avuga ko ubwo we n’uyu muntu witwa Gitogo wari umutwaye kuri moto(bodaboda) bageze ahitwa Nanenane kwihangana byamunaniye biba ngombwa ko abyarira mu nzira bataragera kwa muganga.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND