RFL
Kigali

Jose Chameleone yongeye kwerekana ko ari igihangange muri Uganda no mu karere - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/03/2014 13:17
2


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda ukunzwe mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange; Dr Jose Chameleone yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w’igihangange, mu gitaramo cyiswe “Tubonge” yakoreye ahitwa Lugogo kuri uyu wa gatanu.



Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Werurwe 2014, Jose Chameleone yerekanye ko akunzwe kandi ari umunyamuziki w’umwuga ukomeye cyane, dore ko abantu batangiye kwinjira muri iki gitaramo mbere cyane y’isaha yo gutangira maze mu kanya gato aho cyagombaga kubera hakaba haruzuye, kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino harimo n’abaurutse kure cyane y’ahabereye iki gitaramo.

Abantu bari benshi cyane muri iki gitaramoAbantu bari benshi cyane muri iki gitaramo

Mbere y’uko Chemeleone aririmba habanje abahanzi bandi basanzwe bakunzwe muri Uganda barimo Radio na Weasle bagize GoodLyfe, AK 47 murumuna wa Chameleone, Bobi Wine n’abandi, bakaba basusurukije abari bitabiriye icyo gitaramo ariko ubwo Chameleone yageraga ku rubyiniro ibintu bikaba byahinduye isura, imvura ikaba yaje no kugwa ari nyinshi cyane ubwo uyu muhanzi yaririmbaga ariko akomeza kuririmba ndetse n’abafana bakomeza kuririmbana nawe no kubyinana nawe batitaye ku bwinshi bw’imvura.

Ubwinshi bw'imvura ntibwigeze bubuza abantu kuryoherwa n'igitaramo cya ChameleoneUbwinshi bw'imvura ntibwigeze bubuza abantu kuryoherwa n'igitaramo cya Chameleone

Jose Chameleone yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Nekolela Mali, Dorotia, Kipepeo, Bayuda, Badilisha, Valu Valu, Shida Za Dunia, Tubonge ari nayo yari yitiriwe iki gitaramo ndetse n’izindi nyinshi z’uyu muhanzi wagaragaje ko hari itandukaniro hagati ye n’abandi bahanzi bo muri kiriya gihugu ndetse no mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

chameleone

Jose Chameleone wamaze amasaha abiri yose aririmba, nyuma yo gushimisha abafana be akaba yafashe umwanya ashimira byimazeho abakunzi be n’abakunzi b’ibihangano bye bagiye bamuba hafi mu myaka 14 yose amaze akora umuziki.

jose

jose

jose

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gaju10 years ago
    erega birazwi uyu ni numb one kandi arabikwiye turakwemera sana!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • nikita10 years ago
    owakabi tukumatilla





Inyarwanda BACKGROUND