Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda ukunzwe mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange; Dr Jose Chameleone yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w’igihangange, mu gitaramo cyiswe “Tubonge” yakoreye ahitwa Lugogo kuri uyu wa gatanu.
Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Werurwe 2014, Jose Chameleone yerekanye ko akunzwe kandi ari umunyamuziki w’umwuga ukomeye cyane, dore ko abantu batangiye kwinjira muri iki gitaramo mbere cyane y’isaha yo gutangira maze mu kanya gato aho cyagombaga kubera hakaba haruzuye, kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino harimo n’abaurutse kure cyane y’ahabereye iki gitaramo.
Abantu bari benshi cyane muri iki gitaramo
Mbere y’uko Chemeleone aririmba habanje abahanzi bandi basanzwe bakunzwe muri Uganda barimo Radio na Weasle bagize GoodLyfe, AK 47 murumuna wa Chameleone, Bobi Wine n’abandi, bakaba basusurukije abari bitabiriye icyo gitaramo ariko ubwo Chameleone yageraga ku rubyiniro ibintu bikaba byahinduye isura, imvura ikaba yaje no kugwa ari nyinshi cyane ubwo uyu muhanzi yaririmbaga ariko akomeza kuririmba ndetse n’abafana bakomeza kuririmbana nawe no kubyinana nawe batitaye ku bwinshi bw’imvura.
Ubwinshi bw'imvura ntibwigeze bubuza abantu kuryoherwa n'igitaramo cya Chameleone
Jose Chameleone yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Nekolela Mali, Dorotia, Kipepeo, Bayuda, Badilisha, Valu Valu, Shida Za Dunia, Tubonge ari nayo yari yitiriwe iki gitaramo ndetse n’izindi nyinshi z’uyu muhanzi wagaragaje ko hari itandukaniro hagati ye n’abandi bahanzi bo muri kiriya gihugu ndetse no mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Jose Chameleone wamaze amasaha abiri yose aririmba, nyuma yo gushimisha abafana be akaba yafashe umwanya ashimira byimazeho abakunzi be n’abakunzi b’ibihangano bye bagiye bamuba hafi mu myaka 14 yose amaze akora umuziki.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO