RFL
Kigali

Jose Chameleone yasesekaye i Mwanza muri Tanzania

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:24/12/2013 10:47
0




Ni mu gitaramo cya Noheli uyu muhanzi agiye gukorera muri iki gihugu yifatanya n’abafana be batuye muri Mwanza kugira ngo binjire muri Noheli bafite akanyamuneza.

Iki gitaramo Chameleone agiye gukorera i Mwanza cyiswe Badilisha Live Concert n’uko yabisobanuye mu butumwa yageneye abafana be batuye muri iki gihugu binyuze ku rubuga rwa facebook.

\"chameleone

Chameleone yagize ati, “Turagerageza tugatsindwa, turongera tukagerageza bikagorana ariko ku iherezo tubona intsinzi. MWANZA Tanzania muhaguruke!! CCM KIRUMBA STADIUM, BADILISHA LIVE Concert! Ndi kumwe na AK 47,JB RAZOR hano mu mujyi. Ndashimira by’umwihariko Pepsi. Noheli nziza kuri mwese”

Iki gitaramo Chameleone agiye gukorera kuri stade ya CCM Kirumba Stadium biteganyijwe ko kigomba kuba muri iri joro rishyira kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2013. Agiye gutaramira muri iki gihugu ku bufatanye n’ikinyobwa cya Pepsi.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND