RFL
Kigali

Jose Chameleone na Bobi Wine nibo bayoboye urutonde rw'ibyamamare 100 bikunzwe cyane muri Uganda

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/08/2014 10:23
1


Jose Chameleone na Bobi Wine batowe nk’ibyamamare biyoboye abandi mu gihugu cya Uganda, ku rutonde rw’abagera ku ijana Chamelone akaba aza ku mwanya wa mbere naho Bobi Wine akaza ku mwanya wa kabiri, nk’uko byagaragajwe n’urutonde rwakozwe na Bukedde TV.



Uru rutonde ruje rutandukanye n’uruherutse gutangazwa n’ikinyamakuru New Vision kivuga ko Anne Knsiime, Angella Katutumba na Bebe Cool ari bo byamamare bikunzwe kurusha ibindi muri Uganda, gusa uru rutonde rushya bikaba bigaragara ko ari rwo rwemewe n’abaturage benshi ba Uganda aho nka Jose Chameleone uruyoboye ari umuntu wakunzwe guhera mu myaka ishize bityo bikaba bidashidikanywaho kuba yayobora ibindi byamamare.

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho abandi bantu b’ibyamamare nka Bebe Cool, Juliana Kanyomozi, Judith Babirye, Wilson Bugembe, Mozey Radio ndetse n’abandi bahanzi batandukanye, hakiyongeraho abanyamakuru b’amateleviziyo n’amaradio atandukanye muri Uganda ndetse n’abanyarwenya , bose hamwe kuri urwo rutonde bakuzura 100.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugaga9 years ago
    Good life yarakubiskwe hahahahahahahaha





Inyarwanda BACKGROUND