RFL
Kigali

Jose Chameleone ashobora kuba agiye gutandukana n'umugore we Daniela kubera kumuca inyuma

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/05/2014 11:11
5


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Jose Chameleone ameranye nabi n’umugore we Daniela, uyu mugore akaba amushinja kumuca inyuma akaryamana n’umwe mu babyinnyi b’itsinda ryitwa “Queen Dancers”, uko tukumvikana kukaba gushobora no gutuma uyu muhanzi atandukana n’umugore we.



Nk’uko amakuru dukesha Redpepper abivuga, uyu muhanzi akomeje kutagira ibihe byiza muri iyi minsi dore ko aherutse no guterwa utwatsi n’abahanzi bose babanaga muri Label ya Leone Island agasigaramo wenyine, ubu noneho ikibazo kimukomereye kikaba ari icy’umugore we batameranye neza kubera ubushurashuzi akekwaho n’uyu Daniela bamaze igihe babana nk’umugore we.

Ubushurashuzi Chameleone akekwaho bushobora gutuma atandukana n'umugore we

Ubushurashuzi Chameleone akekwaho bushobora gutuma atandukana n'umugore we

Ibikorwa by’ubushurashuzi Jose Chameleone ashinjwa, bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo ye mu gihugu cy’u Bwongereza, ari naho yaje guhurira n’itsinda ry’ababyinnyi rya “Queen Dancers” maze umwe muri bo aza kugirana umubano wihariye na Jose Chameleone ari nabyo bivugwa ko byari ari intandaro yo gucana inyuma kw’aba bombi.

Daniela; umugore wa Jose Chameleone

Daniela; umugore wa Jose Chameleone

Aya makuru kandi avuga ko Jose Chameleone yaba yaranirukanye murumuna we AK 47 muri Leone Island yari asanzwe akorera umuziki agamije kumubuza kugira byinshi amenya ku mubano we n’uwo mubyinnyi, gusa uyu murumuna wa Chameleone we yatangaje ko atari cyo cyatumye avamo ahubwo byabaye ngombwa gusa ko ahindura.

Daniela n'umugabo we Jose Chameleone ubu ntibacana uwaka

Daniela n'umugabo we Jose Chameleone ubu ntibacana uwaka

Jose Chameleone amaranye igihe n’umugore we Daniela, bakaba kugeza ubu bamaze kubyarana abana batatu ariko biravugwa ko umwuka hagati yabo utameze neza kuburyo bashobora no kuba batandukana burundu kubera ubushurashuzi uyu muhanzi ashinjwa.

Jose Chameleone, umugore we Daniela n'abana babo, aha bari kumwe n'umukaridinari Emmanuel Wamala

Jose Chameleone, umugore we Daniela n'abana babo, aha bari kumwe n'umukaridinari Emmanuel Wamala

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frora9 years ago
    Ariko abagore twaragoye pe nukwihangana aba star bajyira abagore beshiiii yego namugabo ujyira umugore umwe ariko namwe abagabo mugabanye kuko murakabya pe mumenye ko uburwayi aribwishi sha umugabo numwana wundi abagore twihangane kandi dusengere abagabo bacyu birarenze
  • Sandrine nasra 9 years ago
    Ukuntu afite umugore mwiza abagabo ntibanyurwa
  • abdoul ndangamira9 years ago
    uyumugabo nikoyabaye kilo Atari numugore wambere bababatandukanye ndago byamagombye kwitirirwa ubu star kuko kuba umu star ntibivuga kwiyandarika!
  • 9 years ago
    ukuntu agufitiye abana beza gusa
  • megor chris9 years ago
    sebo soko mureke unonye omurara abakazi nibanji tewari omuntu asobora kukuganya jangu ukwate sistar wange ocitera yagwa





Inyarwanda BACKGROUND