RFL
Kigali

Jennifer Lopez yamaze gutandukana n'umukunzi we Casper Smart yarushaga imyaka 18

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/06/2014 15:20
1


Nyuma y’igihe kitari kirekire Jennifer Lopez akundana n’umubyinnyi we, Casper Smart yarushaga imyaka 18, kuri ubu bamaze gutandukana, uyu akaba ari umugabo wa 5 bari bamaze gukundana mu buryo buzwi.



Aba bombi bari bamaze imyaka 2 n’igice bari mu rukundo kandi babana nk’umugabo n’umugore, n’ubwo bimenyekanye ubu, ngo bamaze ameze agera kuri 2 batandukanye,nkuko umuntu wa hafi w’aba bombi yabitangarije TMZ dukesha iyi nkuru.

Casper Smart na Jennifer Lopez basohokanaga ahantu hose

Nk’uko uyu muntu watangaje aya makuru yabivuze,  gutandukana kwabo kwabaye mu bwumvikane buri wese ahitamo gufata inzira ye. Uku gutandukana kwabaye mu ibanga rikomeye gusa ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi kuko n'ubundi byageze aho bijya hanze.

Andi makuru akomeje kuvugwa, avuga ko icyaba cyarateye uku gutandukana kwabo kwaba ari uko Casper Smart yagaragaje ubushurashuzi aho yaterese abakobwa 2 binyuze kuri interineti, ibi bikaba bitarashimishije umugore we Jennifer Lopez bikabaviramo gufata umwanzuro wo gutandukana.

 

Mu myaka 2 bamaranye, bagiranye ibihe byiza

Casper Smart yari asanzwe ari umubyinnyi wa Jennifer Lopez mbere y’uko bakundana. Iyi aba bombi bkaba barakomeje kugaruka mu binyamakuru kubera itandukaniro ry’imyaka Jennifer Lopez yarushaga uyu mugabo we aho Jennifer Lopez yarushaga Casper imyaka 18, dore ko Jennifer afite imyaka 45naho Smart we akaba afite imyaka 27 y’amavuko.

Si umugabo wa mbere waba umaze gutandukana na Jennifer Lopez dore ko amaze guca agahigo ko gushakana n’abagabo benshi, abo twavuga b’ibyamamare bakaba ari Marc Antony batandukanye akaba aribwo yahise akundana na Casper Smart, Puff Daddy, Cris Judd, Casper Smart ndetse na Ben Affrek,….

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Yari yaratinze





Inyarwanda BACKGROUND