RFL
Kigali

Jennifer Lopez,Daniel Craig (James Bond), Lil Kim, Steve Jobs,...Ntibagiraga aho baba mbere yo kwamamara

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/04/2014 14:02
0


Burya uko tubona abantu babaye ibyamamare ndetse banakomeye cyane ku isi tukabishimira, tukifuza no kubaho neza nkabo kuko akenshi twumva ko bavutse bagasanga inzira zarahruwe. Nyamara siko biri kuko hari benshi banyuze mu buzima bubakomereye kugeza naho batagiraga aho bacumbika ariko kubwo gukora cyane no kudacika intege ubu barakomeye kandi barak



Kuri uru rutonde haragaraho ibyamamare mu bice bitandukanye nka muzika nka Jennifer Lopez na Lil Kim, Sinema nka Craig Daniel ndetse n’abahanga mu byiciro bitandukanye nka .

1.Craig Daniel(James Bond)

 B

Craig Daniel, umwe mu bakinnyi ba filime bubatse amateka akomeye aho yamenyekanye cyane nka James Bond. Nyamara burya ngo siko byahoze ahubwa Daniel yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe arara ku ntebe zo muri gare.

2.Steve Jobs

JJ

Steve Jobs umwe mu bantu bakomeye cyane mu mateka y’ikoranabuhanga kubera kuvumbura ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu bwoko bwa Apple, nawe ubwo yigaga mu mashuri ye ya koleji(college) yaryamaga imbere y’umuryango w’amacumbi y’abanyeshuri kuko Atari afite aho ataha.

3.Halle Berry

HH

Halle Berry umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomeye na we yatagaje ko ku myaka 21 y’amavuko agiye Chicago yamaze igihe kitari gito adafite aho aba. Gusa yanatangaje ko yumvaga ari ngombwa ko atangira kwikorera.

4.Terry Perry

TT

Tyler Perry, umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera gukina nka Madea akanakina imirimo(roles) y’abantu 3  batandukanye mrui filime akaba ari n’umwe mu nshuti zikomeye za Oprah Winfrey. Uyu mugabo ni umwe mu bantu bafite amafaranga atubutse cyane dore ko anafite inzu itunganya filime ye bwite ariko nawe yamaze imyaka igera kiri 6 atagira aho aba. Yituriye mu modoka ye.

5.Kelly Clarkson

KK

Kelly Clarkson umwe mu bahanzikazi bakomeye b’injyana ya Pop-Rock ndetse akaba yaranmenyekanye cyane mu marushanwa ya American Idol nawe yahuye n’impanuka inzu ye irakongoka maze amar igihe kitari gito yibera mu modoka.

6.Steve Harvey

FFF

Steve Harvey, umunyarwenya ukomeye cyane uhorana akanyamuneza mu maso nyamara siko yahoze. Uyu mugabo nawe mu myaka ya za 80 yamaze imyaka igera kuri 3 atagira aho aba

7.Lil Kim

KIM

Lil Kim, umuraperikazi akaba n’umukinnyi wa filime, mbere yo kubaka izina hamwe naba P.Diddy na B.I.G Notorias yabayeho iminsi myinshi cyane atagira aho aba nyuma y’uko se umubyara yari amaze kumwirukana.

8.Jennifer Lopez

JJJ

Jennifer Lopez, umwe mu bagore bamamaye cyane ku isi kubera umwuga we wo gukina filime ndetse no ku ririmba nawe burya siko byahoze. Ubwo yigaga mu ishuri ryo kubyina, mu mwaka wa 1991 J-Lo yararaga ku ntebe yo mu cyumba bigiragamo.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND