RFL
Kigali

Jennifer Lopez aricuza icyatumye aririmba mu isabukuru ya Perezida wa Turkmenistan

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:1/07/2013 11:03
0




Muri iyi sabukuru ye hakaba hari hatumiwe icyamamare mu njyana ya pop Jennifer Ropez uzwi kandi nka JLo wanashimishije Perezida  cyane ubwo yambaraga imyenda y’umuco wa Turkmenistan kugirango aririmbire president indirimbo baririmbira abagize isabukuru y’amavuko.
Jennifer Lopez wari wanahawe amafaranga menshi cyane dore ko yari yishyuwe akayabo ka miliyoni n’ibihumbi magana ane ($1.4m) kugira ngo yitabire uyu munsi ntiyorohewe n’imiryango itandukanye y’uburenganzira bwa muntu, Human right watch ifata uyu muperezida  nk’umunyagitugu ukomeye ku isi, yavuze ko Jennifer nk’umuntu uzi uburenganzira bwa muntu atakabaye yitabira ubutumire bw’uyu mu president dore ko kugirango atumirwe byabanje gutorwa n’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
 
Jennifer Lopez
Jennifer Lopez amaze kumenya ibyo aregwa, yasabye imbabazi yicuza cyane icyatumye aririmba muri uyu munsi. Mu magambo ye yagize ati,“iyo menya ko kiriya gihugu gifite ibibazo by’uburenganzira bwa muntu samba naririmbye muri uriya munsi” . 
Turkmenistan ifatwa na human right watch nk’igihugu cy’akaduruvayo kandi kitubahiriza uburenganzira bwa muntu.  

Source: guardian.co.uk

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND