RFL
Kigali

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:23/05/2013 8:55
0




Ubwo umunyamakuru wa Hot 97, radiyo y’i New York yoherezaga Jay-Z  ubutumwa bwo kumushimira ko umugore we atwite, Jay-Z yamusubije ko ayo makuru ari ikinyoma ko Beyonce adatwite.

Ntibajya babura ku kibuga cya Basketball (NBA) aho Jay Z afite ikipe ya New Jersey Nets

Jay-Z akaba abihakanye nyuma y’uko na Beyonce yanditse ku rubuga rwe rwa  “Instagram” nawe ahakana aya makuru ati “Sinahindura imitekerereze y’abantu babyizera, icyo njye nakora ni ukwicara ngaseka  aba bantu badafite ikindi bakora uretse kumvugaho gusa.”

Beyonce w’imyaka 31 akaba yemeza ko we n’umugabo we Jay-Z w’imyaka 43 bakwishimira kwagura umuryango ati “Nakwishimira kugira abana benshi  kandi n’umukobwa wanjye nawe akeneye  umuvandimwe. Ariko ibi bizaba mu gihe cyabyo.”

Denyse Iranzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND