Umuhanzi Jamal umaze igihe kirekire yitegura urugendo mu Rwanda aho agomba gufatanya na Bruce Melody mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere yise NDUMIWE.
Ku isaha ya saa sita zuzuye zo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Jamal yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanganga cya Kigali. Uyu muhanzi wageranye ubwitonzi bwinshi mu Rwanda yadutangarije ko yiteguye gutaramana n’abafana be bose bari bwifatanye na we mu gitaramo agomba gukorera mu mujyi wa Kigali kuri uyu mugoroba.
Twabibutsa ko itsinda ricurangira Jamal ryageze mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bakaba bahise bajya gukora imyitozo ya nyuma no gusuzuma ibyuma bagomba gucurangisha mu gitaramo cya Bruce Melody.
Nguwo Jamal ubwo yinjiraga mu ndege ku kibuga cya Entebbe
Jamal agisohoka mu ndege ageze i Kanombe mujyi wa Kigali
Jamal asohoka mu kibuga cy'indege cya Kanombe
Uyu muhanzi yiteguye gutaramira abanyarwanda mu buryo bwa Live mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu
Iyi modoka niyo yatwaye Jamal imujyana kuri hotel kuruhuka
Kwinjira mu gitaramo cyo kumurika album y’uyu muhanzi ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5000 na 10 ,000frw muri VIP, araza kuba aherekejwe n’abahanzi barimo Jamal wo gihugu cya Uganda baheruka gukorana indirimbo Inshwi ndetse n’abandi barimo Mani Martin, Uncle Austin, Mico na Fireman.
REBA INDIRIMBO LOVE TERI FAIR:
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO