RFL
Kigali

Jamal aragera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/03/2014 9:11
3


Umwe mu bahanzi bubatse izina mu buryo bukomeye muri Uganda, Jamal kugeza ubu amaze kwitegura neza urugendo agiye kugirira mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014. Azanwe no gushyigikira mugenzi we Bruce Melody uzamurika alubumu ya mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umwe mu bashinzwe gutegura iby’urugendo rwa Jamal mu Rwanda yadutangarije ko uyu muhanzi amaze igihe kirekire yitegura kuririmba mu buryo bwa Live dore ko asanzwe anabifitemo uburambe mu bitaramo akora bityo ku munsi w’ejo muri Serena Hotel akaba yiteguye kuzashimisha abafana be bari mu Rwanda by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali.

Jamal aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014

Uyu mugabo udashaka ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru ku bw’ubuzima bwe bwite n’akazi akora, yagize ati, “Ni byo, Jamal agiye kuza i Kigali. Azagera hano mu Rwanda ku wa Gatandatu ku isaha ya saa tanu n’igice za mugitondo, nibwo azagera i Kanombe. Azahava ahite yerekeza muri Serena Hotel kureba niba ibyuma bivuga neza hanyuma ajye kuruhuka kugira ngo saa kumi n’imwe azabe ameze neza”

Abacuranzi ba Jamal bazamufasha gushimisha abazitabira igitaramo cya Bruce Melody, bo bagomba guhaguruka mu mujyi wa Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2014 bagere mu mujyi wa Kigali mu rukerera.

DORE INDIRIMBO JAMAL YAMENYEKANIYEHO CYANE:

Ati, “Abacuranzi ba Jamal bo bagomba kuza n’imodoka, barahaguruka i Kampala uyu munsi bagere i Kigali mu rukerera. Jamal we azaza n’indege mbere gato y’uko igitaramo kigera. Ibintu byose ubu biri ku murongo, icyo nabwira abari mu Rwanda ni uko Jamal yiteguye kubashimisha kuri uyu munsi w’abagore ndetse n’indirimbo ze by’umwihariko zikaba zibanda ku bagore ari nabo bazikunda, kuri uyu munsi rero yiteguye kubashimisha cyane. Iki gitaramo amaze igihe kirekire acyitegura”

Jamaljamal

Yakoranye na Bruce Melody indirimbo bise INSHWI

Uyu muhanzi wigeze kuba mu Rwanda igihe kitari gito, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Oba wuwo, Omusomesa, Ononsonyiwa, Abakyala Bazila….By’umwihariko, Jamal akaba aje gufatanya na Bruce Melody mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye nyuma y’igihe gito bakoranye indirimbo bise INSHWI nayo bakaba bagomba kuyiririmbana mu buryo bwa Live.

Kwinjira mu gitaramo cyo kumurika album y’uyu muhanzi ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5000 na 10 ,000frw muri VIP, akazaba aherekejwe n’abahanzi barimo Jamal wo gihugu cya Uganda baheruka gukorana indirimbo Incwi ndetse n’abandi barimo Mani Martin, Uncle Austin, Mico na Fireman.

REBA INDIRIMBO INSHWI ABA BAHANZI BOMBI BAKORANYE:

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bajaje10 years ago
    Uyu musore Jamal ndamwemera p byagera kundirimbo omusomesa bikaba ibindi. Nzaba mpari rwose. Azi kuririmba live bya nyabyo abahanzi bo murwanda baze bige.
  • Nyger10 years ago
    njagaala omusomesa anaa giliiza okwaagala okwaagala ahhaaahhaa l love this song najye pe!
  • Jowelia10 years ago
    Wabula i luv dis guy.... Jamal ononsonyiwa mukwano i will be busy at dat tym bambi





Inyarwanda BACKGROUND