RFL
Kigali

Iyo igikombe cy'isi kiba ari filime Christian Bale yari gukina ari Lionel Messi, reba uwakina ari Rooney, Thomas Muller, n'abandi bakinnyi bari mu gikombe cy'isi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:17/06/2014 18:58
5


Urubabuga hollywoorepoter rwashyize hanze urutonde rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru maze iginekereje yerekana abakinnyi ba filime bashobora kubasimbura igikombe cy’isi kiramutse ari filime.



Thomas Muller ukinira ikipe ya Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubudage wanatwaye urukweto rwa zahabu mu gikombe cy’isi cya 2010 aramutse ari muri filime yakinwa na Andrew Garfield wamenyekanye cyane muri filime The Amazing Spiderman.

Thomas

Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu cya Portugal akaba ari nawe ufite umupira wa Zahabu (ballon d’or) we akaba yakinwa na Dave Franco wamenyekanye muri filime nka Fright Night.

Ronaldo

Olivier Giroud ukinira ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa we akaba yakinwa na Adam Levine uririmba mu itsinda Marron 5

levine

Kolo Toure ukinira ikip ya Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivore akaba yakinwa na Idris Elba wakinnye filime ya Nelson Mandela yitwa “Mandele: Long Walk to Remember”.

Elbas

Arjen Robben  ukinira ikipe ya Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubuholande we yakinwa na Jason Statham umwe mu bakinnyi ba filime Fast&Farius ndetse na Transpoter.

Arjen

Cesc Fabergas ukinira ikipe ya Chelsea  ndetse n’ikipe y’igihugu ya Espagne akaba yakinwa na Zachary Quinto wamenyekanye cyane muri filime Heroes

Fabregas

David Luis wari usanzwe ukinira ikipe ya Chealsea kuri ubu akaba yerekeje mu ikipa ya Paris Saint Germain akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Brazil we yakinwa na Redfoo uririmba mu itsinda rya LMFAO.

David

Wayne Rooney ukinira ikipe ya Manchester United akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza akaba we yakinwa n’umuhanzi  Flea

 Rooney

Javier Hernandez Chicharito ukinira ikipe Mancheste United n’ikipe y’igihugu ya Mexique akaba yakinwa na Jay Hernandez  wakinnye muri “Takers”.

Chicarito

Jurgen Klinsmann umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubudage we yakinwa na Kevin Costner  wagaragaye muri filme The Bodyguard

Jurgen

Lionnel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelone ndetse n’ikipe ya Argentine we akaba yakinwa na Christian Bale ukina muri filme American Hustle.

Messi

Andrea Pirlo ukinira ikipe ya Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu ya Italia akaba yakinwa na Javier Bardem wakinnye filime “No country for Old men”.

Andrea

Benshi muri aba bakinnyi nk’uko bigaragara bashyizwe kuri uru rutonde kubera amasura yabo agenda ahura.

Denise IRANZI

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    yeweee bazi gushakisha nukuri uziko basa koko
  • 9 years ago
    Mushyireho numwe mu mavubi di kuko nabo bashobora Film
  • Kagabo9 years ago
    Jurgen Klinsmann ntabwo atoza ubudage nkuko mwabivuze, numutoza wa USA
  • amina9 years ago
    Wowe uvuga ngo bashyiremo abo mumavubi uba wabanje gusoma ugasobanukirwa? Cga upfa kwandika???
  • patrick9 years ago
    Yewe abantu babikoze nabahanga banshakiye uwo dusa





Inyarwanda BACKGROUND