RFL
Kigali

Itsinda rya Camp Mulla mu bibazo bitayoroheye n'inzu ibatunganyiriza muzika

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:22/05/2013 10:57
0




Nyuma y’uko Sub Sahara itanze amafaranga atari make kuri iri tsinda ubu ngo ifite impungenge nyinshi zo kuba ryabacika mu gihe cya vuba.

Ibi bikaba byaremejwe nyuma y’uko itsinda Camp Mulla ritabashije kuririmba mu gitaramo gikomeye cya “MTV All Stars” cyabereye muri Afurika y’epfo.  Shappaman na  Kuss Ma nibo babashije kuririmba mu gihe Miss Karun na Taio Tripper bo bitabakundiye ntibagaragara.

Miss Karun niwe mukobwa wenyine ubarizwa muri Camp Mulla

Igitaramo “MTV All Stars” cyateguwe na MTV Base ifatanije n’intara ya KwaZulu-Natal aho bamwe mu bahanzi baharirimbiye bakomeye muri Afurika barimo 2Face, Dbanj, Fally Ipupa, Flavour, Zakes Bantwini, Professor, Zahara, Big Nuz ndetse na Snoop Lion wari waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tsinda rya Camp Mulla ryo mu gihugu cya Kenya rimaze iminsi rivugwaho kutumvikana nyuma y’aho hatangarijwe ko umukobwa umwe uribarizwaho uzwi nka Miss Karun yirukanwemo agasimburwa n’umukunzi wa Kuss.

Denyse Iranzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND