RFL
Kigali

Irushanwa rya Tusker Project Fame ryahagaritswe ntirizagaragara uyu mwaka

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/05/2014 8:41
1


Rimwe mu marushanwa akomeye cyane mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba rizwi nka Tusker Project Fame, rishobora kutazagaragara mu muri uyu mwaka wa 2014 nyuma y’uko abaterankunga baryo barikuyeho amaboko, kikaba cyaba ari igihombo kuri muzika yo muri aka karere.



Isosiyete yateguraga ikanatera inkunga irushanwa rya Tusker Project Fame izwi ku izina rya “EABL” yarangije gukura iri rushanwa mu bikorwa izatera inkunga muri uyu mwaka, ikaba ubu igiye kwita cyane ku rindi rushanwa ryitwa “Tusker Twende Kazi”  rizajya rugaragaramo ubufatanye bw’ibyamamare n’abafana babo mu kwamamaza inzoga ya Tusker.

tusker

N’ubwo hatigeze hatangazwa impamvu nyamukuru yaba yaratumye iyi sosiyete ihagarika gutera inkunga irushanwa rya Tusker Project Fame, amakuru dukesha ikinyamakuru redpepper avuga ko igishobora kuba kibyihishe inyuma ari uko amafaranga menshi bayatanze muri Tusker Twende Kazi kandi Tusker Project Fame bakaba bayitangagaho akayabo, bityo bakaba barahisemo kubanza kureba ko batakunguka kurushaho bashyize ingufu muri Twende Kazi.

Iyi sosiyete yashyiraga akayabo ka miliyoni 700 z’amashiringi ya Kenya mu irushanwa rya Tusker Project Fame buri mwaka ariko bakaba badashimishwa n’urwego abaritwaye bageraho kuko bo baba bifuza ko baba ibyamamare cyane bitewe n’akayabo baba babatanzeho, gusa biravugwa ko iri rushanwa rishobora kuzongera kuba mu mwaka wa 2015 ariko rikaba ryarahinduye imitegurirwe n’amahame arigenga.

tusker

Kuva Tusker Project Fame yatangira, u Rwanda na Uganda nibyo bihugu byabashije kuyegukana kenshi, mu myaka itandatu bikaba byarayegukanye inshuro ebyiri, mu gihe nka Tanzaniya itarabasha kuyegukana na rimwe. Abagiye bayegukana ni Valerie Kimani (Kenya) Esther Mugizi (Uganda), Alpha Rwirangira (Rwanda) Hillary Davis Ntare (Uganda), Alpha Rwirangira (Rwanda), Ruth Matete (Kenya) and Hope (Burundi).

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pepe9 years ago
    Kenya nayo ni kabiri





Inyarwanda BACKGROUND