RFL
Kigali

Intambara y'amagambo hagati ya Rihanna n'umukinnyi wa filime Charlie Sheen

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/05/2014 9:32
1


Kuri ubu hari intambara y’amagambo hagati y’umuhanzikazi Rihanna n’umukinnyi wa filime Charlie Sheen wamenyekanye muri filime z’uruhererekane za Anger Management, iyi ntambara ikaba yazamutse nyuma y’uko Rihanna yanze guhura n’umukunzi wa Charlie Sheen ubwo bari muri resitora imwe.



Iyi ntambara y’amagambo yaje mu gitondo cyo kuwa kane yaje nyuma y’uko ubwo Charlie Sheen yari yahuriye muri resitora imwe yitwa Giorgio Baldi iherereye muri Santa Monica muri Los Angeles kuwa 3 nijoro n’umuhanzikazi Rihanna, icyo gihe Charlie Sheen akaba yari kumwe n’umukunzi we ufana Rihanna, yashatse (Sheen) ko umukunzi we yasuhuza Rihanna ariko Rihanna amutera utwatsi bitewe n’abafotozi bari hanze ari benshi Rihanna akaba yaririndaga akavuyo.

Charlie Sheen n'umukunzi we Brett Rossi

Nyuma y’uko Rihanna yanze guhura n’umukunzi wa Sheen, yahise (Sheen) ajya kuri Twitter yandika amagambo arasa Rihanna aho yagiraga ati: “nari nasohokanye n’umukunzi wanjye muri resitora n’inshuti ze ku munsi we w’amavuko. Twaje kumva ko turi muri resitora imwe na Rihanna. Nohereje akandiko ku meza Rihanna yari yicayeho musaba ko yahura n’umukunzi wanjye kuko ni umufana we ukomeye. Ariko ijambo naje kwakira rimuturutseho, ni uko bitashobokaga icyo gihe ngo kuko hanze hari abafotozi (paparazzi) benshi.”

Sheen mu ibaruwa ndende ikubiyemo akababaro ke yanditse abwira Rihanna yakomeje agaragaza agahinda yatewe no kuba Rihanna yarateye utwatsi icyifuzo cye, aho yavuze ko n’ubundi nta kintu na kimwe kibahuza, ndetse ko we n’umukunzi we bishimiye kuba batarahuye ndetse kandi ko byaba byiza niba atifuza ko abantu bamutesha umutwe yajya yigumira mu rugo, kandi niba yumva atishimiye guhura n’abantu yava mu buzima bwo kuba icyamamare.

Iyi foto ikubiyemo ibisubizo Rihanna yahaye Sheen, noneho iyi foto iri inyuma igaragaza uburyo Sheen yari apfukamye imbere ye amusaba ko yamusinyira autographe niyo itangaje.

Nk'uko bigaragara mu ifoto yo haruguru, nyuma yo kumva aya magambo ya Charlie Sheen, Rihanna nawe ntiyacecetse, yafashe ikaramu ajya kuri Twitter nawe yandika amagambo agira ati: “niba uwo mwamikazi ushaje (umukunzi wa Sheen) adashobora kuvana ibibindo (pamperse) bye mu bantu….” aya magambo akaba yaherekezaga ifoto ya Rihanna na Sheen amupfukamye imbere amwinginga ko yamusinyira autographe, akaba yabikoze ashaka kugaragaza ko ari icyamamamre kumurenga.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ninkesha angelique9 years ago
    Rihana ni superstar kabisa kandi kubigetaho aba yarabikoreye ntibakamubonerane thx.





Inyarwanda BACKGROUND