Ubushakashatsi bwakozwe mu mashuri na za kaminuza zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga bwagaragaje ko abanyeshuri batsindwa cyane mu ishuri ari bo baryoherwa n’umuziki wa Beyonce
Nk’uko ubu bushakashatsi bukomeza bubigaragaza ubwoko bw’umuziki umuntu yumva cyangwa se umuhanzi umuntu yiyumvamo kurusha abandi biba bijyanye n’imikorere y’ubwonko bwe.
Nyuma y’igihe cy’ubu bushakashatsi rero byagaragaye ko Beyonce yumvwa n’abanyeshuri b’abaswa cyane, bahora batsindwa cyane mu ishuri.
Indirimbo za Beyonce zumwa n'abaswa
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko indirimbo za Counting Crows,U2 na Coldplay zumvwa n’abanyeshuri b’abanyabwenge bahora batsinda mu ishuri.
Aba basore bagize itsinda rya Coldplay bumvwa n'abahanga
Ubu bushakashatsi kandi buhamya ko kumva umuziki runaka bitagira icyo bihindura ko ndetse nta n’ugira uruhare mu guhitamo umuziki akunda ahubwo byikora ubwabyo.
Source: Metro
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO