RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indirimbo za Beyonce zumvwa n'abatagira ubwenge

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:28/10/2014 7:09
2


Ubushakashatsi bwakozwe mu mashuri na za kaminuza zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga bwagaragaje ko abanyeshuri batsindwa cyane mu ishuri ari bo baryoherwa n’umuziki wa Beyonce



Nk’uko ubu bushakashatsi bukomeza bubigaragaza ubwoko bw’umuziki umuntu yumva cyangwa se umuhanzi umuntu yiyumvamo kurusha abandi biba bijyanye n’imikorere y’ubwonko bwe.

Nyuma y’igihe cy’ubu bushakashatsi rero byagaragaye ko Beyonce yumvwa n’abanyeshuri b’abaswa cyane, bahora batsindwa cyane mu ishuri.

Queen B

Indirimbo za Beyonce zumwa n'abaswa

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko indirimbo za Counting Crows,U2 na Coldplay zumvwa n’abanyeshuri b’abanyabwenge bahora batsinda mu ishuri.

Coldplay

Aba basore bagize itsinda rya Coldplay bumvwa n'abahanga

Ubu bushakashatsi kandi buhamya ko kumva umuziki runaka bitagira icyo bihindura ko ndetse nta n’ugira uruhare mu guhitamo umuziki akunda ahubwo byikora ubwabyo.

Source: Metro

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theo9 years ago
    Twamaze
  • 9 years ago
    ntibisobanutse neza gs ntamuntu uhitamo muzika imushimisha birikora





Inyarwanda BACKGROUND