RFL
Kigali

Imyambarire y'umuhanzikazi Irene Ntale wo muri Uganda ishobora gutuma ajyanwa mu nkiko - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/05/2014 6:14
6


Nyuma y’iminsi micye igihugu cya Uganda gitangaje ko kigiye gufatira ibihano bikarishye abakobwa bose bambara imyenda migufi igaragaza imiterere yabo y’ibice by’ibanga, bamwe mu baturage b’iki gihugu barasaba ko ibi bihano byahera ku muhanzikazi Irene Ntale kubera ibyo yakoreye ku rubyiniro.



Uyu muhanzikazi wo muri Uganda uri mu bahanzi bashya barimo kwigaragaza cyane, mu mpera z’icyumweru gishize aherutse gutungurana ubwo yari  mu kabari k’ahitwa Jinja maze ajya ku rubyiniro yambaye imyenda migufi yerekana utwenda twe tw’imbere, ibyo biba intandaro ya bamwe mu baturage ba Uganda gusaba ko nawe yahabwa ibihano bimaze iminsi bivugwa ko bizagenerwa abakobwa bose bazambara imyenda migufi cyane, dore ko we uretse no kuba migufi yerekanye utwenda yambariyeho imbere.

NTARE

Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa “Lover Letter”, hari bamwe bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarakoze ibi mu rwego rwo kurushaho kuvugwa mu itangazamakuru no kumenyekana cyane, abandi ariko bakavuga ko ari ukwiyandarika bityo akaba nawe akwiye kubihanirwa nk’uko byemejwe ko umukobwa wo muri Uganda wese uzajya yambara ubusa cyangwa akambara utwenda tudahisha neza ubwambure bwe azajya ashyikirizwa inkiko akaburana nk’uko haburanwa ibindi byaha.

NTARE

Uretse kandi kuba Irene Ntale avugwaho kwiyandarika yiyambika ubusa, mu minsi ishize nabwo yavuzweho amakuru y’uko ashobora kuba abanza gufata ibiyobyabwenge birimo n’urumogi mbere y’uko ajya ku rubyiniro, aya makuru akaba yarakunze no kugarukwaho n’abantu benshi muri Uganda biciye ku mbuga nkoranyambaga.

NTARE

Irene Ntale ni umwe mu bahanzikazi bari bageze mu bihe byiza bya muzika muri Uganda, dore ko no mu kwezi kwa Kamena 2014 biteganyijwe ko azurira indege akajya kuririmba mu gihugu cy’u Bwongereza aho azaba ri kumwe n’umunyarwenyakazi Anne Kansiime.

ntale

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERA Providence9 years ago
    akeneye amasengesho kuko sigusa
  • Is9 years ago
    Nibahanwe!
  • Frora9 years ago
    ewana rekayiyambarire ibyo byose bavuga ngo bajyiye kumuhana nibibesho njye kombyambara abavuga bavuge
  • E9 years ago
    wowe ubyambara wibeshye ko wiyambitse neza, bigezweho wikwishuka unipfusha ubusa unitesha agaciro.Kwambara neza nukwambarana ubwenge kdi wambaye koko naho biriya se ubwawe urabona bihagaze angahe,urabona ari ibiki se ahubwo.ndebera icyo gikweto!urukweto wakwambara ugatangira guceza utaranambuka urwo nta fieri irimo rwose.
  • Maman Fuso9 years ago
    Arakwiye amasengesho;akwiye no no guhindura umwami akorera.
  • bertyi6 years ago
    nikiraya





Inyarwanda BACKGROUND