RFL
Kigali

Imyaka 5 irashize Michael Jackson ufatwa nk'umwami w'injyana ya Pop atabarutse-AMATEKA YE (AMAFOTO&VIDEO)

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/06/2014 10:46
0


Hari kuwa 25 Kamena mu mwaka wa 2009 ubwo isi yose yamenyaga inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’amarabira rw’umuhanzi akaba n’umubyinnyi wari warahawe ikamba ry’ubwami mu njyana ya Pop, Michael Jackson witabye Imana afite imyaka 51 y’amavuko.



AMWE MU MATEKA N’IBIKORWA BYARANZE UBUZIMA BWE:

Michael Joseph Jackson ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa film wamenyekanye cyane ku isi mu njyana ya Pop ndetse akaba afatwa nk’umwami wayo. Yavutse taliki 29 Kanama 1958 avukira mu gace ka Gary muri Indiana akaba yari umwana wa 8 mu muryango w’abana 10 bakomoka ku birabura b’abanyamerika Joseph Walter Jackson bikunze kwita Joe Jackson na Katherine Esther Scruse. Umuryango wa Michael Jackson wabyirukiyemo abahanzi ari naho yakuye inganzo ye aho bari bafite itsinda ryari rigizwe n’abavandimwe gusa ryamenyekanye mu myaka ya cyera nka Jackson 5.

MJ

Michael Jackson akiri muto

Michael Jackson yakuze atumvikana na se Joe akaba yarakundaga kumukubita cyane akiri muto, uretse ko uburyo se yamufataga aribyo byamugiriye akamaro cyane mu myifatire ye amaze gukura nk’uko yabitangarije Oprah Winfrey mu kiganiro bagiranye mu mwaka w’1993. Mu mwaka w’1964, Michael na mukuru we Marlon binjiye mu itsinda rya Jackson 5 ryari risanzwe rigizwe na bakuru be Jackie, Tito na Jermaine rikaba ryaritwaga Jackson Brothers, Michael we akaba yarabafashaga kuririmba.

Jackson yatangiye kuririmba no kubyina afite imyaka 8 y’amavuko igihe yari atangiye kujya asimburana na mukuru we Jermaine mu kuyobora indirimbo za group ari nabwo bahise bahindura izina ry’itsinda baryita Jackson 5. Itsinda rya Jackson 5 ryatangiye kuzenguruka ibice by’iburengerazuba riririmba cyane cyane mu tubari tw’abirabura. Mu mwaka w’1966, Jackson 5 yatsindiye igihembo cyatangirwaga mu gace bari batuyemo cy’abana bafite impano yo kuririmba bakaba bari baririmbye indirimbo y’igihangange James Brown yitwa I Got You yari iyobowe na Michael Jackson.

Jackson 5 yakoze indirimbo zayo nyinshi harimo nka Big Boy bakaba barakoranaga n’inzu itunganya muzika yo mu gace bari batuyemo ya Steeltown mu mwaka w’1967 mbere y’uko binjira mu yindi nzu ya Motown mu mwaka w’1968. Ikinyamakuru The Rolling Stone kivuga Michael Jackson akiri umwana ko yari umwana w’intiti cyane, wari ufite ubuhanga butangaje mu kuririmba akaba yaravumbutse agahita aba umuririmbyi uyobora abandi mu itsinda ku buryo butangaje.

MJ in Jackson 5

Michael Jackson n'itsinda ry'abavandimwe rya The Jackson 5

Iri tsinda ryakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane ndetse zigafata imyanya y’imbere kuri Billboard Magazine. Hagti y’imyaka y’1972 n’1975, Michael Jackson yashyize hanze album 4 ze wenyine akorana n’inzu ya Motown muri zo Got to Be There na Ben zikaba zari zitiriwe ko zihagarariye Jackson 5. Itsinda rya Jackson 5 ryabaye itsinda ntangarugero ku birabura bose b’abahanzi. Mu mwaka w’1973, iri tsinda ryatangiye gucika intege ahanini Bitewe no kutumvikana hagati yabo n’inzu bakoreragamo ya Motown maze mu mwaka w’1975 baza kuyivamo.

Mu kwezi kwa Kamena k’umwaka w’1975, itsinda rya Jackson 5 ryasinye amasezerano n’indi nzu ya Epic Records maze banahindura izina biyita Jacksons, murumuna wa MJ Randy yinjiye muri iri tsinda aho yari asimbuye Jermaine wari wahisemo kwikorana ku giti cye akanagumana na Motown. Bakomeje gukora umuziki ndetse banakora ibitaramo bazenguruka isi banashyira hanze album zigera kuri 6 hagati y’umwaka w’1976 n’1984, icyo gihe MJ akaba ariwe wandikiraga itsinda indirimbo. Mu mwaka w’1978 MJ yagaragaye muri film y’umuziki ya The Wiz akaba ari muri iyi film yahuriyemo n’igihangange muri sinema no mu muziki Quincy Jones, bakaba barafatanyije mu gukora album ya MJ yise Off The Wall.

Mu mwaka w’1979, MJ yavunitse izuru ubwo yakoraga impanuka ari kubyina bikaba byarje gutuma yibagisha izuru. Jones na Jackson bakoranye kuri Album Off The Wall bakaba barafashijwe mu kwandika n’ibihangange birimo Stevie Wonder na Pau McCartney. Iyi Album yasohotse muri uyu mwaka w’1979, yasohotse iri ku mwanya wa mbere ihita ikora amateka yo kuba album ya mbere y’umuhanzi uririmba ku giti cye ihise igira indirimbo mu myanya 10 ya mbere. Iyi Album yageze ku mwanya wa 3 kuri Billboard 200 inagurishwa amakopi agera kuri miliyoni 20 ku isi yose ndetse ikanamuhesha ibihembo bitabarika.

Mu mwaka w’1982, MJ yanditse indirimbo Someone In the Dark yakoreshejwe muri film ya E.T The Extra Terrestrial ikaba nayo yaratwaye ibihembo byinshi. Mu mwaka w’1982 yashyize hanze Album Thriller ikaba yarasohotse ari album y’akataraboneka ndetse nyuma y’umwaka umwe iri hanze ikaba yarabaye album ya mbere iguzwe cyane ku isi y’ibihe byose ubwo yabashaga kugurishwa amakopi agera kuri miliyoni 65 ku isi yose.

Iyi album yabaye iya mbere kuri Billboard 200 mu byumweru bigera kuri 37 ndetse iguma mu 10 za mbere mu byumweru bigera kuri 80, ndetse ikaba ari yo Album ya mbere mu mateka y’umuziki yabashije kugira indirimbo 7 zose mu ndirimbo 10 za mbere hari mo Billie Jean, Beat It n’izindi zamenyekanye cyane. MJ ni nawe muhanzi wa mbere wabonye uruhare runini ku gihangano cyagurishijwe bwa mbere mu mateka y’umuziki ubwo yafataga amadolari 2 kuri buri kopi ya Album yagurishijwe. Cassette ya film yavugaga ku ikorwa rya album ya Thriller yitwa The Making of Michael Jackson’s Thriller nayo yagurishijwe amakopi agera ku 350,000 ibintu bitigeze bibaho mu muziki ndetse iyi cassette ikaba yaregukanye ibihembo bitabarika.

MJ

Michael Jackson ku rubyiniro yakoraga ibintu bitangaje

Mu mwaka w’2009, amashusho y’indirimbo ya Thriller yatoranyijwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku mashusho ikaba ariyo mashusho y’indirimbo ya mbere yari atoranyijwe. Abantu benshi bagiye Babura uko bavuga MJ, uko bamusobanurira abandi Bitewe n’uko ibyo yakoraga byasaga nk’ibitabaho. Uburyo yaririmbaga, uburyo yandikaga indirimbo, uburyo yabyinaga byose byasaga nk’ibitarigeze bibaho ku isi.

Taliki 25 Werurwe 1983, Jackson yongeye kwiyunga n’abavandimwe be mu birori byabaya amateka ku nzu itunganya umuziki ya Motown byacga kuri televiziyo. Ibi birori byacaga kuri televiziyo byakurikiwe n’abantu basaga miliyoni 47 bikaba byarahuje ba Jacksons n’abandi bahanzi bakoreraga muri Motown bikaba byibukwa cyane kubera uburyo MJ yaririmbyemo indirimbo Billie Jean.

Mu ntangiriro z’umwaka w’1984, Jackson yatangiye gukorana n’uruganda rukora ibyo kunywa bidasembuye Pepsi ari kumwe na bagenzi be ba Jacksons. Muri uwo mwaka ubwo yari ari kuririmba, yakoze impanuka ubwo intsinga z’amashanyarazi zamugwagaho zikamutwika bikomeye mu mutwe akaaba aatarigeze akira ubu bushye. Mu kwezi kwa Gicurasi 1984, MJ yatumiwe na perezida Ronald Reagan muri White House kugirango amuhe igihembo cy’ibikorwa yakoraga byo kwigisha abantu ububi bw’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka w’1985, MJ ari kumwe na Lionel Richie banditse indirimbo We Are The World yari igamije gutabariza abantu bo muri Ethiopia no mu ihembe rya Afurika bari bugarijwe n’inzara. Iyi ndirimbo yabaye iya mbere ku isi igurishijwe amakopi menshi y’ibihe byose ikaba yarabashije kugurwa amakopi agera kuri miliyoni 30 n’amamiliyoni menshi yayitangiweho nk’inkunga yabashije gufasha abanya Ethiopia bari bugarijwe n’inzara. Iyi ndirimbo yabashije gutwara ibihembo byinshi.

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO WE ARE THE WORLD- USA 4 AFRICA:

MJ mu myaka ye y’ubuto yari afite uruhu rwirabura ariko kuva mu myaka ya za 80 uruhu rwe rwatangiye guhinduka nk’ur’abazungu, abantu benshi bakaba baragiye bemeza ko Michael Jackson yaba yarihinduye umuzungu. Ariko umuganga J. Randy Taraborrelli yanditse mu gitabo cye mu mwaka w’1986 ko MJ yarwaye indwara z’uruhu za Vitiligo na Lupus izi ndwara zikaba ari zo zagiye zimuhindura uruhu aho Vitiligo yatumaga uruhu rwe rweruruka naho Lupus igatuma ata ubudahangarwa bw’izuba.

Abaganga benshi mu myaka ya za 90 bagiye bavuga ko Jackson yaba yaribagishije izuru, isura, iminwa n’itama ariko Jackson we arabihakan yemeza gusa ko yibagishije izuru gusa nabwo bikab byaratewe n’imanuka yagize. Michael Jackson mu myaka ya za 80 yatangiye guta ibiro ku buryo bukabije ahanini Bitewe n’uko yifuzaga kugira size y’umubyinnyi ndetse abamubonaga kenshi bakemeza ko yahoraga azengera Bitewe no kwanga kurya kugira ngo ananuke. Jackson yagiye avugwaho byinshi muri icyo gihe, benshi bakaba baranavugaga ko akoresha uburyo bwo kugabanya amahirwe yo gusaza, n’ibindi byinshi byamuvugwagaho mu itangazamakuru ariko akaba yaragiye byose abihakana.

Mu mwaka w’1986, Jackson afatanyije na George Lucas bakoze film y’iminota 17 yo mu bwoko bwa 3-D yitwa Captain EO ikaba yarabashije kwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’amadolari.

Mu mwaka w’1987, Jackson yashyize hanze indi Album yise Bad ikaba nayo yarazanye ingufu ariko zitangana n’iza Thriller yayibanjirije ariko ikaba yarabashije kwitwara neza cyane ku isi yose dore ko kugera mu mwaka w’2012 iyi Album yari imaze kugurishwa amakopi ari hagati ya miliyoni 30 na 45 ku isi yose.

Mu mwaka w’1987 kugeza mu mwaka w’1989, yakoze tour ya Bad ikaba yaramuhesheje guc agahigo ko kuba umuntu wa mbere wagurishije amatike menshi y’ibitaramo, agahigo yashyizweho na Guinness de Records ubwo yagurishaga amatike agera ku 540,000 mu bitaramo 7 yakoreye muri Wembley Stadium mu bwongereza. Muri iyo tour yakozemo ibitaramo bigera ku 123 bibasha kwitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 4.4. mu mwaka w’1988, Jackson yasohoye igitabo kivuga ku buzima bwe yise Moonwalk mu myaka 4 kikaba cyaragurishijweho ibitabo bigera ku 200,000 ndetse akaba yaraje no gukoraho film yise nayo Moonwalk.

Mu mwaka w’1988, yaguze ubutaka hafi ya Santa Ynez yagombaga kubakaho urwuri rw’inka yise Neverland Ranch bukaba bwaramutwaye akayabo ka miliyoni 17 z’amadolari. Mu mwaka w’1989 yahawe akazina k’umwami w’injyana ya Pop ndetse icyo gihe perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika George H.W. Bush amuha izina ry’umuhanzi w’iyo myaka. Jackson yakoraga ibikorwa byinshi by’ubugiraneza, aho yatangaga igice kinini mu bikorwa byo gufasha ndetse ivuriro ryamuvuye ibikomere yagize ubwo yashyaga mu mutwe ryaje kumwiyitirira Bitewe n’uko yahise yiyemeza kurifasha.

Mu kwezi kwa Werurwe 1991, Jackson yasinyanye amasezerano n’inzu ya Sony ku kayabo ka miliyoni 65 z’amadolari aba umuririmbyi wa mbere usinye amasezerano ahenze. Yahise ashyira hanze album ye ya 8 yise Dangerous, iyi album ikaba nayo yarabashije kwitwara neza ku isi yose dore ko yabashije kugurishwa amakopi agera kuri miliyoni 30 ku isi yose kugeza mu mwaka w’2013. Muri Amerika indirimbo yari iri kuri iyi Album Blabk&White yabaye ubukombe ku buryo butangaje izsohoka ari iya mbere kuri Billboard Hot 100 ndetse imaraho ibyumweru bigera kuri 7 ari nako bimeze no mu bindi bihugu byo ku isi.

 MJ

Iyi Album kandi yari iriho indirimbo nka Heal The World yabashije kwifatira imyanya ya mbere mu burayi bwose ndetse igurisha amakopi agera ku 450,000 ari indirimbo gusa. Mu mwaka w’1992, Jackson yashinze umuryango yise Heal The World Foundation wari ugamije gufasha ukaba wrabashije kohereza inkunga mu bihugu byinshi byo ku isi mu rwego rwo gufasha abana basizwe iheruheru n’intambara, bibasiwe n’ubukene n’inzara ndetse n’indwara z’ibyorezo. Muri uwo mwaka kandi yashyize hanze ikindi gitabo cye yise Dancing the Dream cyagurishijwe nacyo cyane.

Muri uwo mwaka yatangiye tour yise Dangerous Tour ikaba yarabashije kwinjiza akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari, akaba yarabashije kuririmbira abantu bagera kuri miliyoni 3.5 mu bitaramo bigera kuri 70 yakoreye ku isi yose. Muri uwo mwaka yabashije gukorera uruzinduko ku mugabane wa Afurika rukaba rwari urugendo ruhambaye aho yasuye ibihugu nka Gabon na Misiri. Akigera muri Gabon yasanganiwe n’abantu basaga ibihumbi 100 benshi bafite ibyapa byanditseho ngo:”Ikaze iwacu Michael Jackson.”

Mu mwaka w’1993, Michael Jackson yatangiye kuregwa gufata ku ngufu abana bato b’abahungu aho yaregwaga gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Jordan Chandler akaba yarasabwaga n’umuryango w’umwana kumwishyura indishyi z’akabaabaro ariko MJ akabihakana. Haje gusohoka amajwi ya se w’umwana wari umuganga w’amenyo Dr Chandler, ubwo yivugishaga apanga uburyo azabeshyera MJ ko yamufatiye umuhungu ku ngufu.

Ibyo MJ yabikoresheje yiregura ku byaha yaregwaga ndetse anemeza ko uwo muryango watwarwaga n’ishyari no gushaka kurya amafaranga ya Michael Jackson gusa. Urubanza rwa Jackson rwarangiye yemeye kwishyura uwo muryango miliyoni 22 z’amadolari ariko ibyo MJ abifata nko gufasha uwo muryango Bitewe n’uko we yemezaga ko ibyo bamurega atari byo.

U mwaka w’1994, yashyingiwe umukobwa wa Elvis Presley witwa Lisa Marie Presley bahuye mu mwaka w’1975 ubwo uwo mukobwa yari yitabiriye igitaramo cyari cyakozwe nab a Jackson 5, bagakomeza kugirana ubucuti busanzwe bwaje kuvamo urukundo rukomeye. Bakoze ubukwe mu ibanga ariko bamarana imyaka itageze kuri 2 aho baje gutandukana batagiranye ibibazo. Mu mwaka w’2010, Presley yabwiye Oprah Winfrey ko nyuma yo gutandukana babanye indi myaka 4 mu ibanga bagikundanye.

Mu mwaka w’1995, Jackson yashyize hanze indi Album yise History ikaba yarabashije kwitwara neza nayo ku isi yose dore ko yabashije kugurishwa amakopi agera kuri miliyoni 40 ku isi yose ndetse ikanatwara ibihembo byinshi. Indirimbo zari ziyiriho nka You Are Not Alone na Scream zabashije kwitwara neza ku ntonde zinyuranye mu bihugu byinshi byo ku isi ndetse You Are Not Alone ikaba ifite agahigo ko kuba indirimbo ya mbere yasohotse iri ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 ikaba yanditse muri Guinness de Records.

Iyi Album yayikoreye tour yo kuyimenyekanisha akaba yarageze mu bihugu 35 mu migabane 3, ibi bitaramo bye byabashije kwitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 4.5 mu bitaramo 82 yakoze bikaba byarabashije kwinjiza amafaranga angana na miliyoni 165 z’amadolari ya Amerika. MJ ari muri ibyo bitaramo yashyingiwe inshuti ye bari bamaranye igihe Deborah Jeanne Rowe akaba yari umuganga w’uruhu, ubukwe bwabereye mu mujyi wa Sydney mu gihugu cya Australia ndetse Rowe akaba yari atwite inda y’amezi 6 y’umwana wabo wa mbere. Uyu muryango waje kubyara umwana wabo wa mbere bise Prince Michael Joseph Jackson I mu mwaka w’1997, nyuma y’umwaka 1 baza kongera kubyara undi mwana w’umukobwa Paris-Michael Katherine Jackson. Jackson na Rowe baje gutandukana mu mwaka w’1999, maze Jackson yemererwa kugumana abana babo.

Mu mwaka w’1999, Jackson yitabiriye ibikorwa binyuranye by’ubugiraneza aho yitabiriye igitaramo cyabereye muri Luciano Pavarotti mu butaliyani cyari kigamije gukusanya amafaranga yo gufasha abana bibasiwe n’intambara yaberaga muri Kosovo n’ibindi bikorwa yikoreraga ku giti cye byo gufasha akaba yaragiye akorana n’imiryango inyuranye nk’umuryango wa Nelson Mandela wo gufasha abana ndetse na UNESCO.

Mu mwaka w’2001, yashyize hanze indi album yise Invicible yatumye agirana ibibazo n’inzu yari afitanye nayo amasezerano ya Sony Bitewe n’inyungu buri wese yifuzaga gutwara. Iyi Album yaje idafite imbaraga nk’iz’izayibanjirije ariko nayo yabashije kwitwara neza ibasha kugurishwa amakopi agera kuri miliyoni 13 ku isi yose bikaba byaratewe n’ibibazo yari yagiranye na Sony byatumye kuyamamaza bitagenda neza. Mu mwaka w’2002 Jackson yatangaje ko Tommy Motolla akaba ariwe wayoboraga Sony yari umuntu mubi ndetse warangwaga n’ivanguraruhu utarashakaga gufasha abirabura ahubwo we ibye bikaba byari ukubarya gusa. Mu mwaka w’2002 kandi Michael Jackson yabyaye undi mwaka wa 3 yise Prince Michael Jackson II ariko nyina w’umwana akaba atarigeze amenyekana.

Mu mwaka w’2003, Jackson yongeye kuregwa gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko, ndetse aregwa no kumuha ibiyobyabwenge ku ngufu. Ibyo birego yarabihakanye. Mu mwaka w’2006, Jackson yatangiye kugira ibibazo by’ubukungu ndetse byanatumye urwuri rwe rw’inka rufungwa. Icyo gihe Jackson yaregwaga n’abantu batandukanye bagiye bamufasha mu kwamamaza mu muziki we kubambura akayabo ka miliyoni 270 z’amadolari ya Amerika.

 Nyuma y’ibyo bibazo by’ubukungu Jackson yongeye gusubirana na Sony, bamufasha gusubiramo indirimbo za cyera no kongera kuzigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura abantu bose bamwishyuzaga. Mu mwaka w’2009, Jackson yateguye ibitaramo mu bihugu byinshi byagombaga gutangirira mu bwongereza yitaga ko ari ibyo kugaruka kwe kandi aribyo bizasoza ibitaramo by’umuziki mu buzima bwe yari yahaye izina rya This Is It yateganyaga ko bizavamo amafaranga angana n’amapound miliyoni 50.

MJ

Ibi bitaramo bigitegurwa byaciye agahigo ku isi ko kugurisha amatike menshi mu gihe gito dore ko amatike arenga miliyoni  yari amaze kugurwa mu gihe kitarenze amasaha 2. Ibi bitaramo byari biteganyijwe ko bizatangira taliki 13 Nyakanga 2009 bigasozwa taliki 6 Werurwe 2010, icyumweru kimwe mbere y’uko igitaramo cya mbere kiba mu bwongereza MJ ahita yitaba Imana azize umutima.

Taliki 25 Kamena 2009, nibwo ku isi yose humvikanye inkuru mbi avuga ko umwami w’injyana ya Pop yitabye Imana aho yiteguraga ibitaramo bye mu bwongereza. Urupfu rwe rwavuzweho ibintu binyuranye, biza kwemezwa ko yafashe imiti irenze urugero yo kumusinziriza Bitewe n’uko yari asigaye abura ibitotsi. Jackson yashyinguwe taliki 7 Nyakanga muri Staples Center muri Los Angeles aho umuryango we n’inshuti ze n’abakunzi be basaga miliyoni 1.6 bari bitabiriye uwo muhango.

Nyuma y’urupfu rwe, umuryango we wagiye ugirana ibibazo binyuranye n’abantu benshi bifuzaga kurya ku mafaranga yasize ndetse bitera benshi mu muryango we ubwumvukane bucye. Muganga wamwitagaho Conrad Murray yagiranye ibibazo n’umuryango we wamushinjaga kuba nta kintu yakoze igihe Jackson yari amerewe nabi ndetse bamushinja kuba ariwe waba yaramuhaye imiti irengeje urugero yo mu bwoko bwa Propofol bikaba byaramugejeje imbere y’ubutabera aho yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice.

Nyuma y’urupfu rwe, Jackson yabaye umuhanzi wa mbere ugurishije amakopi menshi ya Album w’umwaka w’2009, aho yagurishije amakopi agera kuri miliyoni 8.2 muri Amerika gusa na miliyoni 35 ku isi yose mu mezi 12 gusa yakurikiye urupfu rwe. Michael Jackson yatwaye ibihembo bitabarika muri muzika, mu bihembo n’amashimwe yatwaye hakaba harimo uduhigo tugera ku munani yagiye ahabwa na Guinness de Records kubera ibikorwa byihariye yakoze muri muzika. Jackson afite kandi agahigo ko kuba ariwe muhanzi w’ibihe byose wabashije kugurisha umuziki we cyane aho yagejeje kuri miliyoni 400 z’amakopi ku isi yose.

NYUMA Y'URUPFU RWE YONGEYE KUGARAGARA MU NDIRIMBO WE ARE THE WORLD 25 FOR HAITI:

N'ubwo yitabye Imana ntibimubuza, hifashishijwe ikoranabuhanga gukomeza gukora ibikorwa bya muzika. Reba amashusho y'indirimbo yakoranye n'umuhanzi Justin Timberlake, imyaka 4 nyuma y'uko yitaba Imana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND