Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Las Vegas hatanzwe ibihembo bya Billboard Music Awards 2013. Mu bahanzi baririmbye hari abakoze udushya tudasanzwe.
Umuhanzi Miguel yakoze agashya ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise Adorn . yashatse gusimbuka hejuru y’agatsiko k’abafana be bari biganjemo ab’igitsinagore maze aho yashakaga kwambikiranya anyuze mu kirere ntibyamukundira agongana n’umwe mu bafana be aba yikubise hasi.
Igitaramo nticyahagaze kuko uyu muhanzi w’imyaka 27 yihagazeho kigabo arakomeza araririmba gusa aho yaguye yicaye niho yakomereje kuririmba abafana be bamukurura amakote.
Nguwo Miguel agerageza guca agahigo mu mibyinire gusa byarangiye aguye hasi
Yaguye yicaye
Nicki Manaj na Lil Wayne ubwo baririmbaga indirimbo bakoranye yitwa High Scholl batunguye abantu. Uyu mukobwa yabyinaga ahenera Lil Wayne, ubundi akamwicaraho. Nicki Minaj yikoraga ibintu byasekeje benshi
Nguwo Nick minaj hejuru ya Lil Wayne
Hano Nick Minaj yabyinaga imbyino zizwi nka Bent over
Chris Brown ageze imbere y'imbaga y'abari bitabiriye ibi birori yibyimbishije benshi baratangara. Yakoraga martial arts mu rwego rwo gushaka uburyo yakora ibintu bitangaje kuri stage
Uyu musore yasimbukaga mu buryo budasanzwe nk'umukinnyi wa Kung Fu
Chris Brown yashimishije benshi
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO