RFL
Kigali

Ikintu Akon yaririmbiyemo ari muri Kongo cyaba cyari icyo kumurinda kwandura icyorezo cya Ebola

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/10/2014 16:37
6


Tariki 21 Nzeri nibwo icyamamare ku isi Akon yaririmbye mu mujyi wa Goma wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango “Peace One Day” uyu muhanzi akaba yararirimbye ari mu kintu kimeze nk’umubumbye (Bubble), kugeza ubu bikaba byemezwa ko yaba yaratinyaga ko yakwandura Ebola.



Icyorezo cya Ebola gihangayikishije ibihugu byinshi byo muri Afrika, ndetse muri iki gihugu cy’abaturanyi naho hari abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cyica nabi cyane kandi kikica mu gihe gito cyane ucyanduye. Ubwo uyu muhanzi yageraga ku rubyiniro, yari ahagaze bisanzwe imbere y’abafana be ariko nyuma aza gushaka kujya mu bafana ngo yishimane nabo, ari nabyo byaje gutuma ajya muri iki kintu kimeze nk’umubumbe ngo kimurinde kuba yakoranaho n’aba bafana be bityo agire icyizere ko atakwandura iki cyorezo cya Ebola.

akon

akon

Akon yabanje kuririmba ari imbere y'abafana be atari muri iki kintu

Uyu muhanzi  ukomoka muri Senegal ariko akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko agera muri iki gihugu ngo yaba yarabanje kwereka impunge abari bateguye igitaramo z’uko ashobora kuhandurira Ebola, hanyuma iki kintu yaririmbiyemo kikaba aricyo cyaje kuba igisubizo, Akon abona kwemera kujya mu gitaramo.

Aha Akon yashakaga kujya mu bafana maze abanza kwirinda

Aha Akon yashakaga kujya mu bafana maze abanza kwirinda

akon

akon

akon

Nyuma yo kwikingira, Akon yagiye mu busabane n'abafana be ntacyo yikanga

Nyuma y’uko Akon amaze guhabwa iki kintu (Bubble) yaje guhita yinjira mu bafana be maze abagenda hejuru ntacyo yikanga, ibi bikaba byari ibyifuzo bye nk’uko bisanzwe ko aba yifuza kwishimana n’abafana cyane akabegera ndetse bakaba banamuterura, ibi bikaba bitari kumukundira mu gihe yari kuba atikingiye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • beshha9 years ago
    Hahahaha muraduhamije.
  • uwamahoro cecile9 years ago
    birakaze nukwikingira
  • 9 years ago
    nidanje yaragakemuye
  • m gerd9 years ago
    Birashoboka ko yaba yaratangaje ko atinya kwandura Ebola ariko siyo mpamvu yakoresheje kiriya kibumbe kuko jyewe nakurikiranye igitaramo yigeze gukorera mu gihugu cye cya Senegal mu bihe byashize kandi Ebola yari itaragaragara. ahubwo ni uburyo bwo kwegera abafana be bagenda bamuterura nawe yihindukiza akijyana aho ashaka akegera abafana kugeza igihe ashakiye kugaruka kuri scene. si impamvu ya Ebola ahubwo ni uburyo bugezweho bwo kwegera abafana.
  • 9 years ago
    numuga azikwirinda
  • rutaboba patrick7 years ago
    nibyo birakwiye





Inyarwanda BACKGROUND