RFL
Kigali

Ikiganiro na Diamond asobanura amarozi ashinjwa, gukuramo abakobwa inda no gukorana na shitani

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/03/2014 16:35
2


Kuva yatangira umuziki, Nasibu Abdul Jumaa Diamond Platnumz yagiye avugwaho byinshi nko kurogesha abakobwa, kwiba indirimbo z'abahanzi bagenzi be, ubwirasi no gukorana na shitani.



N’ubwo hari umubare munini w’abafana be bemera ibyo bumva mu bitangazamakuru ko uyu muhanzi akoresha imbaraga za sekibi, arogesha abakobwa kugira ngo bamukunde, ubujura ngo gukorana na shitani, uyu muhanzi we byose yabihakaniye GPR mu kiganiro kirambuye na we.  Diamond Platnumz  yemeza ko ibyo amaze kugeraho byose abikesha Nyagasani no kuba nyina, Sanura Kassim a.k.a Sandra, amuba hafi.

Diamond ashinjwa gukoresha amarozi, kujya mu bapfumu ashaka kwamamara gusa we arabihakana. Yemeje ko ibyo yagezeho byose mu muziki abikesha Imana no gukorana ingufu.

Diamond Platinumz

Diamond ati, “Abantu benshi bafite mu mitwe yabo ko nkoresha inzira za sekibi, njya mu bapfumu nshaka uburyo nagera ku ntsinzi cyangwa kwamamara. Ariko ndagira ngo mbwire abantu bose ko ibyo ngeraho byose mbishobozwa na Nyagasani no kuba nyoborwa na mama wanjye(Sanura Kassim a.k.a Sandra).”

Diamond

Ibyo Daiamond ageraho byose ngo abifashwamo na mama we

Yakomeje agira ati, “ Ibyo byose byiyongeraho ko ubwanjye nkorana ingufu cyane, ibi nibyo byatumye ngera aho ngeze ubu. Ntabwo mbigezwaho no kujya mu bapfumu cyangwa gukorana n’amashitani. Icya mbere njyewe nta n’ubwo nemera ibyo bintu byo mu bapfumu cyangwa izindi ngufu za shitani”

Diamond kandi ashinjwa kuba arogesha abakobwa kugira ngo bamukunde cyane. Mu minsi yashize yavuzweho ibibazo n’umuryango wa Wema Sepetu bamushinja ko yaroze uyu mwana wabo. Ibyo kurogesha abakobwa nabyo Diamond yabiteye utwatsi.

Diamond Platinumz

Ati, “Njye ntabwo ndumva mama wa Wema avuga ko naroze Wema, nta n’ikinyamakuru ndabona cyanditse ko cyavuganye na mama wa Wema avuga ko namurogeye umwana. Niyo mpamvu ntashobora kwemera ibyo bimvugwaho”

Kubera ibibazo yagiye avugwaho cyane mu itangazamakuru, bamwe bamushinja kwambura amafaranga y’abamuhaye amafaranga yo kwitabira ibitaramo yarangiza ntajyeyo, guhabwa amafaranga n’inshuti ze yarangiza akabihakana. By’umwihariko Diamond yavuzweho kwiba indirimbo z’abahanzi bagenzi be kenshi, ariko ibi byose ngo ni ibinyoma.

Diamond Platinumz

Ati, “Intera ngezeho , ntabwo ndi umuntu wo kwiba indirimbo abahanzi bagenzi banjye. Ibyo bizwi n’aba producers kuko bakora beat(umudiho w’indirimbo) barangiza bakaguhamagara ngo uze uyumve wasanga ari nziza akagusaba amafaranga kugira ngo uyijyane. Niba ayiguha hari undi muhanzi yayikoreye warangiza ukamwishyura ukayijyana ndumva batakabyise ubujura”

Mu bakobwa basaga 8 Diamond avugwaho kuba amaze gukundana nabo, yemeza ko uwo afite ndetse yifuza kuzabana na we ari Wema Sepetu. Mu bakobwa yakundanye nabo harimo:Rehema Fabian, Pendo Maisha Plus, Jacqueline Wolper, Natasha, Najma Shaa, Jokate Mwegelo, Penniel Mungilwa ‘Penny’ na Wema Sepetu.

Abajijwe icyo avuga ku kuba yaba ari muri Illuminati, Diamond yabihakanye ndetse yemeza ko atemera icyo gice cy’abantu baba babona ubukire babivanye muri iryo tsinda ry’abantu bakorana na shitani.

Diamond Platinumz

Ati, “Njyewe ntabwo ibyo bintu mbyemera, sinzi niba inabaho. Wambara imyambaro ugasanga abantu baravuga ko wayihawe n’abo bantu kandi sibyo. Amahirwe mbona n’uko ngenda ntera imbere, mbikesha ingufu zanjye no gukora kandi abantu bose barabibona. Nkora ibitaramo byinshi cyane kandi nishyurwa amafaranga menshi, abantu babibona bagakeka ko ari ayo mashitani”

Diamond

Diamond hano ari kumwe na D'Banj

Kubera umubare munini w’abakobwa Diamond akundana nabo, hari benshi mu baba bashaka kwimenyekanisha nk’uko uyu muhanzi yabisobanuye bajya mu itangazamakuru bakamushinja ko yabateye inda. Bamwe bagenda bavuga ko yazibateye yarangiza akabima indezo, abandi bakamushinja ko yazibateye nyuma akabashakira inzobere mu kuzikuramo zitaravuka.

Diamond ati, “Abakobwa bagenda bavuga ko nabateye inda nib a bandi baba bashaka kwimenyekanisha gusa binyuze muri njyewe. Muribuka wa wundi wanditswe mu bitangazamakuru avuga ko twabyaranye, bamaze kumwamamaza hose yaje kwisubiraho avuga ko yambeshyeraga. Ndiyubaha kandi nzi neza ko Imana nayo inzi, Imana yanga umuntu umwicanyi”

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • loic10 years ago
    diamond number one
  • 10 years ago
    harya si umuyisiramu muslim





Inyarwanda BACKGROUND