Uyu muhanzi yatangaje ko iyi album yijimye mu rwego rwo kuvuga ko irimo ibihe by’umubabaro no kwigunga. Ati: “Iyi album irijimye cyane nubwo njye atariko ngaragara. Ariko nagiye ku ruhande rw’ukuri nyako. Ni ukwigunga no kuba ingaragu, buri gihe ntibihora bisecyeje, ariko byamfashije kwibanda cyane ku kazi kanjye. Ndi unyabirori ariko ngomba no gutangaza ibintu bibaho mu buzima.”
Uyu muhanzi wubatse izina rikomeye nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’idirimbo ye “Formidable” yanagize icyo avuga ku ntandaro y’iyi ndirimbo.
Stromae
Ati: “Nagize iki gitekerezo ubwo nari muri studio, hanyuma nibuka umunsi umwe ubwo nahuraga n’umuntu w’umukene utagira aho aba(sans-abri) ambwira ijambo nashyize no muri iriya ndirimbo ngo ‘Tu te crois beau?’(uracyeka ko uri mwiza?). Sinigeze mbyibagirwa numva nshaka kubishyira mu ndirimbo yanjye.”
Stromae aritegura gushyira ahagaragara album ye ku wa 18 Ukuboza uyu mwaka.
Source 7sur7.be
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO