RFL
Kigali

Icyihishe inyuma y'indirimbo "Formidable" ya Stromae

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/06/2013 15:58
0




Uyu muhanzi yatangaje ko iyi album yijimye mu rwego rwo kuvuga ko irimo ibihe by’umubabaro no kwigunga. Ati: “Iyi album irijimye cyane nubwo njye atariko ngaragara. Ariko nagiye ku ruhande rw’ukuri nyako. Ni ukwigunga no kuba ingaragu, buri gihe ntibihora bisecyeje, ariko byamfashije kwibanda cyane ku kazi kanjye. Ndi unyabirori  ariko ngomba no gutangaza ibintu bibaho mu buzima.”

Uyu muhanzi  wubatse izina rikomeye nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’idirimbo ye “Formidable” yanagize icyo avuga ku ntandaro y’iyi ndirimbo.

Stromae

Ati: “Nagize iki gitekerezo ubwo nari muri studio, hanyuma nibuka umunsi umwe ubwo nahuraga n’umuntu w’umukene utagira aho aba(sans-abri)  ambwira ijambo nashyize no muri iriya ndirimbo ngo ‘Tu te crois beau?’(uracyeka ko uri mwiza?). Sinigeze mbyibagirwa numva nshaka kubishyira mu ndirimbo yanjye.”

Stromae aritegura gushyira ahagaragara album ye ku wa 18 Ukuboza uyu mwaka.

Source 7sur7.be

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND