RFL
Kigali

Icyamamare La Fouine wo mu Bufaransa yakoreye igitaramo i Lubumbashi muri Congo Kinshasa

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:19/05/2014 8:07
0


Umuraperi Laouni Mouhid a.k.a La Fouine w’umufaransa ukomoka muri Maroc yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Lubumbashi Umurwa mukuru w’Intara ya Katanga, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku cyumweru tariki 18 Gicurasi 2014.



Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, iki gitaramo cyateguwe n’abasore babiri Dieudonné na Yannick, abakunzi b’umuziki wa La Fouine baritanga uko bashoboye baracyamamaza, kandi ngo cyaritabiriwe cyane.

La Fouine

Icyo gitaramo cyari kimaze ibyumweru bibiri gitegurwa, kikaba cyarabereye muri Grand Hôtel Karavia i Lubumbashi, ngo abahanzi bo muri Congo Kinshasa by’umwihariko muri iyo Ntara bakaba baraboneyeho kwereka La Fouine ubushobozi bwa bo mu muziki.

Hagendewe ku kuntu ibihangano bye bikunzwe n’ukuntu abigurisha, La Fouine afatwa nk’umuraperi ukomeye kurusha abandi mu Bufaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND