RFL
Kigali

Icyamamare ku isi, Isaiah Washington yashimishijwe no kwambara kinyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:23/06/2013 14:23
0




Uyu mugabo watangiye gukina amafilime mu buryo bugaragara mu mwaka w’1991 ni umwe mu banyamahanga bise izina ingagi u Rwanda rwungutse.

N’ubwo bitari byoroshye kuvugana na we dore ko hari umubare w’abanyamakuru baturutse imihanda itandukanye yo ku isi bashakaga kuvugana na we ndetse ntibyorohera bamwe kubera umwanya muto uyu muhanzi yari afite, mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru ababwira uko yabonye u Rwanda, Washington yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza gifite umutekano, isuku, iterambere…nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda ndetse hakangirika byinshi birimo ubukungu n’ubusugire bw’igihugu.

Washington n'umuryango we bari bishimiye uyu muhango

Mu byashimishije uyu mukinnyi w’amafilime muri Amerika ni uburyo yakiriwe akigera mu Rwanda ndetse bakamwambika bijyanye n’umuco wa Kinyarwanda.

Nguwo Washington n'umuryango we bari bambaye kinyarwanda

Ati, “uyu mwambaro nambaye wanshimishije cyane. Ntabwo ndibubibasubize. Iki ni ikimenyetso cy’uko nageze mu Rwanda. U Rwanda rufite umuco abaturage bakunda. Birashimishije cyane. Nishimye”


Washington yari yaje mu Rwanda azanye n’abana be n’umugore.

Twabibutsa ko Isaiah Washington  yavutse ku itariki ya 3/08/1963 avukira i Houston muri Texas. Yatangiye uyu mwuga we akina amakinamico. Mu mwaka w’1991 nibwo yakinnye filime isekeje ari nayo ya mbere yitwa Strictly Business

Umuhungu wa Washington 

Muri zimwe muri filime uyu Washington yakinnyemo harimo : 1) mu mwaka w’1991 yakinnye iyitwa  Strictly Business, 2)1994 : Crooklyn ya Spike Lee, 3)1995 : Clockers ya Spike Lee, 4)1995 : Stonewall ya Nigel Finch, 5)1995 : Dead Presidents (Les Billets verts) ya frères Hugues (Albert et Allen), 6)1996 : Girl 6 ya Spike Lee, 7)1996 : Get on the Bus ya  Spike Lee, 8)1997 : Love Jones ya Theodore Witcher, 8)1998 : Bulworth de Warren Beatty, 9)1998 : Hors d'atteinte ya Steven Soderbergh, 10)1999 : Jugé coupable ya Clint Eastwood ,11) 2000 : Roméo doit mourir ya Andrzej Bartkowiak, 12)2001 : Hors limites ya Andrzej Bartkowiak, 13)2002 : Bienvenue à Collinwood ya Anthony Russo, 14)2002 : Le Vaisseau de l'angoisse (Ghost Ship) ya Steve Beck, 15)2003 : Hollywood Homicide ya Ron Shelton, 16)2004 : Trois : The Escort ya Sylvain White, 17)2004 : Dead Birds ya Alex Turner, 18)2004 : Wild Things 2 ya Jack Perez, 19)2005 : The Moguls y’uwitwa  Michael Traeger, 20)2008 : The Least of These ya Nathan Scoggins, 21)2009 : Hurricane Season ya Tim Story, 22)2013 : The Trials of Cate McCall ya Karen Moncrieff : Wilson George.

Isaiah Washington mu Kinigi

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND