RFL
Kigali

Icyamamare Isaiah Washington yakiriwe na Perezida Paul Kagame

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:25/06/2013 11:11
0




Nk’uko Perezida Kagame yabigaragaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yishimiye ibiganiro yagiranye na Isaiah Washington wamamaye ku isi kubera gukina filimi aho Kagame yagize ati “@IWashington Twagiranye ikigani cyiza uyu munsi, mu by’ukuri byanshimishije. Ndagushimiye.”

N’ubwo nta byinshi Washington yigeze atangaza ku kiganiro yagiranye na Perezida Kagame, nawe yahise agaragaza ko yishimiye kwakirwa na Perezida ubwo yasubiragamo (retweet) ibyo yamwandikiye kuri Twitter.

Isaiah Washington yakirwa na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro

Ariko ikigaragara ni uko Washington ubwe yari yabanje kumwandikira kuri Twitter nabwo amubwira ati “@PaulKagame Rwanda & Sierra Leone. Ibihugu bibiri bitandukanyijwe n’ibirometero ibihumbi, byashegeshwe ariko biri kuzamuka bititaye ku byabaye.”

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, Isaiah Washington abinyujije ku rubuga rwa Twitter na none yagaragaje ko akiri mu Rwanda aho yahise yerekeza i Musanze mu rwego rwo kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda hamwe n’umuryango we aho bajya kureba ingagi mu Birunga.

Isaiah Washington n'umugore we Jenisa Marie Garland n'abana babo Isaiah V, Tyme na Iman ubwo bari mu Kinigi mu Kwita Izina ingagi

Isaiah Washington ni umwe mu byamamare mu bari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ingagi wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho yazanye n’umuryango we ndetse agatangaza ko yishimiye cyane gukenyera Kinyarwanda.

Isaiah Washington yari yishimiye kwambara imikenyero ya kinyarwanda

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND