RFL
Kigali

Ibyo Eminem yakoreye umufana we mbere y'uko yitaba Imana byakoze benshi ku mitima

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:14/01/2015 10:18
16


Mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi hari kuvugwa cyane inkuru y’igikorwa kidasanzwe cyakozwe n’umuraperi w’icyamamare Eminem aho yatumye inzozi z’umufana we wa cyane ziba impamo amasaha macye mbere y’uko yitaba Imana.



Nyuma y’uko umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Gage Garmo yari amaze igihe yararembye kubera uburwayi bwa Cancer  y’igufa yari afite, uyu mwana yari yaravuze ko n’ubwo abizi neza ko atazakira, ikintu cya mbere yumva yifuza mbere y’uko apfa ari uko yabonana n’umuhanzi akunda cyane Eminem.

Gage

Mbere y'uko yitaba Imana, Gage yumvaga yifuza guhura na Eminem

Eminem akimara kumenya iki cyifuzo cy’uyu mwana w’umuhungu ntiyazuyaje kuko yahise afata indege imuvana i Atlanta aho atuye imujyana i Detroit aho uyu mwana yari arwariye maze barabonana bamara igihe kigera ku masaha abiri baganira kuri byinshi uyu mwana yifuzaga kubaza Eminem.

Gage

Nyuma y'amasaha macye babonanye, Gage yahise yitaba Imana

Gusa ariko n’ubwo byari ibyishimo kuri Gage kuba inzozi ze kuva kera zo guhura na Eminem zibaye impamo, ntibyaje kumushobokera ko akomeza ubuzima kuko Eminem akimara kugenda, bucyeye bwaho(kuri uyu wa mbere) Gage yahise yitaba Imana.

Gage

Gage n'umuryango we

Nyuma y’urupfu rwe,n’ubwo bari bafite agahinda kenshi ko kubura umwana wabo, ababyeyi ndetse n’inshuti za hafi za Gage batangaje ko ku rundi ruhande bashimishijwe n’uko umwana wabo apfuye inzozi ze yari afite kuva kera zo guhura imbonankubone na Eminem zibaye impamo.

Gage

Mu myaka itatu Gage yamaze arwana n'indwara ya Cancer, inshuti ze ntizigeze zimutererana

Nyuma y’ibi abantu benshi bakomeje gushimira Eminem kuri iki gikorwa yakoze ndetse banatangazwa n’ukuntu Eminem yanze ko bijya mu itangazamakuru dore ko mbere y’uko aza yari yasabye umuryango wa Gage ko nta munyamakuru n’umwe wabimenya.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    pole
  • 9 years ago
    YAKOZE IGIKORWA CYIZA.
  • Celine9 years ago
    Pole
  • Nshimiyimana Jean De Dieu9 years ago
    Gusa Njyewe Mbanjye Gushimira Eminem Musabira Numugisha Kumana Kubyoyakoreye Gaje Kuko yakoze igikorwa Gikomeyecyane.
  • fike8 years ago
    Imana imuhe umugisha
  • 8 years ago
    Eminem imana imuhe umugisha
  • nana brown8 years ago
    bijye bigera kuri bose it 's nc
  • ni firs 8 years ago
    Nibwo butwari umuntu wes ygakoze iman imwibadire
  • gakurupaul 8 years ago
    vrement Eminem yarakoze nibura uburibwe umwana yarafite bwaragabanyutse p gusa Gage I mana imwakire mubayo thx RIP Gaga
  • benjamin8 years ago
    peace up to eminem
  • P H G8 years ago
    IMANA IMURINDE
  • queen umutoni7 years ago
    Iyaba abahanzi bose bari nka Eminem byashimisha benshi nta bwiyemezi bashyiramo urugero nka safi buriya nigiki austin nabandi nkamwe mwisubireho! Kbs
  • tay brayn7 years ago
    u ar real man eminem god blessed u that's how niggs did
  • nkurunziza eric 6 years ago
    yo abahanzi bose bazagire umutima nkuwe kuko nibiza pe
  • singirankabo emmanuel5 years ago
    and my l rove eminem
  • Bayisenge Benizeri2 years ago
    nange ndabyishimiye nange ndamukunda





Inyarwanda BACKGROUND