Mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi hari kuvugwa cyane inkuru y’igikorwa kidasanzwe cyakozwe n’umuraperi w’icyamamare Eminem aho yatumye inzozi z’umufana we wa cyane ziba impamo amasaha macye mbere y’uko yitaba Imana.
Nyuma y’uko umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Gage Garmo yari amaze igihe yararembye kubera uburwayi bwa Cancer y’igufa yari afite, uyu mwana yari yaravuze ko n’ubwo abizi neza ko atazakira, ikintu cya mbere yumva yifuza mbere y’uko apfa ari uko yabonana n’umuhanzi akunda cyane Eminem.
Mbere y'uko yitaba Imana, Gage yumvaga yifuza guhura na Eminem
Eminem akimara kumenya iki cyifuzo cy’uyu mwana w’umuhungu ntiyazuyaje kuko yahise afata indege imuvana i Atlanta aho atuye imujyana i Detroit aho uyu mwana yari arwariye maze barabonana bamara igihe kigera ku masaha abiri baganira kuri byinshi uyu mwana yifuzaga kubaza Eminem.
Nyuma y'amasaha macye babonanye, Gage yahise yitaba Imana
Gusa ariko n’ubwo byari ibyishimo kuri Gage kuba inzozi ze kuva kera zo guhura na Eminem zibaye impamo, ntibyaje kumushobokera ko akomeza ubuzima kuko Eminem akimara kugenda, bucyeye bwaho(kuri uyu wa mbere) Gage yahise yitaba Imana.
Gage n'umuryango we
Nyuma y’urupfu rwe,n’ubwo bari bafite agahinda kenshi ko kubura umwana wabo, ababyeyi ndetse n’inshuti za hafi za Gage batangaje ko ku rundi ruhande bashimishijwe n’uko umwana wabo apfuye inzozi ze yari afite kuva kera zo guhura imbonankubone na Eminem zibaye impamo.
Mu myaka itatu Gage yamaze arwana n'indwara ya Cancer, inshuti ze ntizigeze zimutererana
Nyuma y’ibi abantu benshi bakomeje gushimira Eminem kuri iki gikorwa yakoze ndetse banatangazwa n’ukuntu Eminem yanze ko bijya mu itangazamakuru dore ko mbere y’uko aza yari yasabye umuryango wa Gage ko nta munyamakuru n’umwe wabimenya.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO