RFL
Kigali

Ibyari ibirori byahindutse amarira n'agahinda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:12/06/2014 10:11
2


Mu gihugu cy’ubwongereza haravugwa inkuru ibabaje kandi itangaje aho abanyeshuri babiri bitabye Imana ubwo basambaniraga ku rubaraza rw’igorofa ryo hejuru



Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail,avuga ko umukobwa witwa Anastasia w’imyaka 19 wigaga mu mujyi wa London mu gihugu cy’Ubwongereza ukomoka mu gihugu cy'Uburusiya ndetse n’umuhungu witwa Miguel w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cya Mexique,ubwo bari mu birori byo kwizihiza isozwa ry’umwaka w’amashuri hamwe na bagenzi babo,baje kuva mu bandi maze bajya gusambanira ku rubaraza nyuma biza kubaviramo urupfu.

nn

Iyi nzu niyo bari barimo

Samson Oguntayo umwe mu bari mu nyubako iteganye n’iyaberagamo ibi birori yagize ati:"Bagerageje gusambanira ku kabaraza gato k’igorofa ryo hejuru.Umuhungu yateruye umukobwa amutereka neza neza ku kabaraza ko hejuru.ubwo batangiraga gukora ibyabo nagiye kubona mbona barahubutse bikubita hasi.Twahise tuvuza induru turatabaza ariko abatabazi bahagera aba bana bamaze gushiramo umwuka".

Inshuti z’aba bombi zivuga uretse guhurira muri ibyo birori batari basanzwe baziranye cyangwa bakundana.

 

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ayiwe!!!
  • ineza9 years ago
    Mana udutabare.





Inyarwanda BACKGROUND