RFL
Kigali

Ibya Jay Z na Beyoncé bikomeje kuba amayobera

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/06/2014 11:05
1


Nyuma y’amakuru amaze igihe avugwa ko umuryango w’ibyamamare mu muziki Jay Z na Beyoncé waba ubanye nabi ku buryo baba bagiye gutandukana,ibimenyetso by’uko batabanye neza bikomeje kwiyongera.



Amakuru agaragara ku kinyamakuru Grazia,avuga ko nyuma y’uko bivuzwe ko Jay Z yaba aca inyuma umugore we Beyonce umubano wabo wajemo agatotsi ku buryo bugaragara ku buryo bishoboka ko no mu minsi iri imbere batandukana.

bb

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango yabwiye iki kinyamakuru ko mu bitaramo aba bombi bamaze iminsi bakora hirya no hino,bagenda buri umwe ukwe bagera aho bagomba gukorera ibitaramo bakarara ukubiri kandi baje mu gikorwa kimwe bagahurira mu gitaramo gusa.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko bashatse gusubika ibi bitaramo ariko babona babihomberamo bose bahitamo kujya babikora ariko byarangira umwe agaca ukwe undi ukwe.Gusa ariko iyo bari mu gitaramo bakoresha uburyo umubano wabo uteri mwiza utabicira akazi bakarenzaho bagashimisha abafana.

jj

Aha bari kumwe n'umwana wabo Ivy Blue

Jay Z na Beyonce baraye baririmbanye no mu gitaramo cy’itangwa ry’ibihembo bya BET Awards ndetse Beyonce akaba yegukanye ibihembo bine byose wenyine.

Tubibutse kandi ko aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ivy Blue hakaba hibazwa uko byamugendekera mu gihe ababyeyi be baba batandukanye.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gashugi Daniel9 years ago
    Byacitse ndayanga





Inyarwanda BACKGROUND