RFL
Kigali

Ibya Chris Brown na Karrueche Tran ku munsi utangira umwaka byerekanye ko urukundo rugeze kure

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:2/01/2014 9:42
0




Uyu mukobwa w’umunyamideli w’imyaka 25 y’amavuko Karrueche Tran, yasuye Chris Brown w’imyaka 24 y’amavuko mu gace atuyemo muri iyi minsi aho yashyizwe mu kigo ngororamuco maze batangirana umwaka mu munezero, ifoto basomana ikaba irimo kuvugwaho byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.

\"KarruecheKarrueche Tran yasuye Chris Brown mu kigo ngororamuco yashyizwemo cya Malibu

Umuhanzi Chris Brown yakundanye n’uyu mukobwa Karrueche Tran nyuma yo gutandukana na Rihanna yakubise bikabije ndetse bikamugeza kure mu nkiko, kugeza ubu akaba akomezanyije n’uyu mukobwa mu gihe n’ubundi agikurikirwanywe ku byaha bitandukanye bijyanye n’ibikorwa bye by’urugomo, kugeza ubu Chris Brown akaba yarashyizwe mu cyigo ngororamuco cya Malibu ari naho uyu mukobwa yamusuye, ndetse bikaba byibazwa niba uyu we bazashobokana mu gihe azwiho kugira uburakari bukabije.

\"UrukundoUrukundo rwabo byagaragaye ko rugeze kure mu gihe Rihanna we yamaze guheba Chris Brown

Nk’uko amakuru dukesha Hollywoodlife akomeza abivuga, Karrueche Tran yasabye Chris Brown ko bakundana birambye, ndetse amakuru iki kinyamakuru gifite akaba avuga ko yagiye gusura Chris Brown ngo amuhamirize uburyo adashobora kubaho atari kumwe nawe kandi yifuza kugirana nawe urukundo nyarwo rurambye.

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND