RFL
Kigali

Ibizamini by'amaraso byagaragaje ko B. Howard ari umwana wa Michael Jackson

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/03/2014 12:58
0


Ku munsi w'ejo nibwo binyuze mu kigo cya FilmOn.com, Brandon Howard uzwi kandi nka B. Howard yashyize hanze ibimenyetso bigaragaza ko ari umuhungu wa Michael Jackson none koko byagaragaje ko ariwe.



Nyuma y’uko hakozwe ibizamini by’ububyeyi (DNA Test), bikaba ku munsi w’ejo byarashyizwe hanze na FilmOn.com byagaragaje ko 99.9% amaraso ya B. Howard n’aya Michael Jackson bihura bikaba byemeje ko ari umuhungu we.

B. Howard

Ibi bisubizo byagejejwe kuri TMZ na Aki David ukuriye iki kigo, yasobanuye ko bigaragara ko B. Howard ari umuhungu we ibizamini bikaba byarakozwe hifashishijwe tumwe mu tunyangingo twakuwe mu menyo ya Michael Jackson mu myaka 30 ishize tukaba twarakuwe mu bitaro bya Beverly Hills.

Michael Jackson

Uretse kuba ibi bisubizo byagiye hanze, B. Howard usanzwe ari umuhanzi benshi mu bamureba bemeza ko asa cyane na Michael Jackson ndetse mu buryo bw’imiririmbire ye akaba ahuza cyane na Michael Jackson.

 

Benshi bagendeye ku masura bemeza ko ari umwana we kuko basa

Mama wa Brandon Howard, Miki Howard ni umuhanzikazi mu njyana zihimbaza Imana, aho mu myaka ya za 80 yakoreshaga izina ry’ubuhanzi rya Billie.

Miki Howard akaba ariwe wabyaranye uyu musore na Michael Jackson

Abasesengura amagambo y'indirimbo bemeza ko indirimbo ya Michael Jackson “Billie Jean” yaririmbye mu mwaka w’1982 ikajya hanze mu 1983 yihakanaga uyu mwana nk’uko yabiririmbaga mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aho agira ati:

“Billie Jean Is Not My Lover
She's Just A Girl Who Claims That I Am The One
But The Kid Is Not My Son
She Says I Am The One, But The Kid Is Not My Son”

Ugenekereje mu Kinyarwanda yaririmbaga ati:

“Billie Jean si umukunzi wanjye

Ni umukobwa gusa uvuga ko ndi umukunzi we

Ariko umwana si umuhungu wanjye

Avuga ko ndiwe, ariko umwana si uwanjye.”

B. Howard ajya gushyira hanze iki kirego yari afite intego yo kuregera uburenganzira ku mitungo ya Michael Jackson ku buryo nawe yabonaho umurage nk’umwana we gusa uhagarariye imitungo ya M.J mu nkiko mbere y’uko ibi bisubizo bijya hanze yemezaga ko ibi bidashoboka, dore ko yemezaga ko igihe cyo kuvuga ko ari umwana wa Michael Jackson cyarenze bityo akaba nta kintu agomba kuzavuga kuri iyi mitungo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND