RFL
Kigali

Hashyizwe hanze amwe mu mabanga yaranze ubuzima bwa Michael Jackson

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/06/2014 16:36
1


Mu buzima bwe bwo hanze y’umuziki icyamamare Michael Jackson yakunzwe kuvugwaho byinshi bitangaje byamurangaga mbere y’uko yitaba Imana.Mu gitabo yanditse, Bill Whitfield wahoze acunga umutekano wa Jackson yavuze byinshi mu bidasanzwe yamubonyeho mu gihe yamaze amurinda.



Muri iki gitabo Bill Whitfield yanditse afatanyije n’umunyamakuru witwa Tanner Colby cyitwa“Remember the Time: Protecting Michael Jackson in His Final Days,”yavuze ko mu mwaka wa 2006 yabanje kurinda umuyobozi wa Uptown records Andre Harrell nyuma mu mwaka w’2007 aza kubona akazi ko gucunga umutekano w’icyamamare mu njyana ya pop ariwe Michael Jackson.

Muri iki gitabo Bill yanditse ko mu myaka ibiri n’igice bamaranye,we na mugenzi we Javon Beard bari bafite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano wa Jackson ahantu hose yajyaga ndetse bakamurinda abantu kugeza n’abo mu muryango we bwite dore ko nabo,mbere yo kubonana nawe babanzaga kubisabira uruhushya.

Ibibazo mu muryango

Muri iki gitabo,Bill na Tanner bakomeza bavuga ko mu muryango wa Michael Jackson bitari byifashe neza cyane cyane hagati ye n’abavandimwe be hahoraga umwiryane utajya ushira.

Yemeza ibijyanye n’umwiryane mu muryango wa nyakwigendera,Bill yatanze urugero ko tariki 27/02/2007 ubwo M.Jackson yarimo yitegura kujya mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’umukinnyikazi wa filime witwa Elizabeth Taylor,yagiye kubona abona imodoka ije irimo umuntu usakuza cyane igonze irembo ry’igipangu cya M.Jackson,amaze kubibona nk’ushinzwe umutekano,Bill yahise afata imbunda ye ayitunga kuri iyo modoka ariko mu gihe yarimo yitegura kurasa asanga ni murumuna wa Jackson witwa Randy.

Randy n’urusaku rwinshi yaje avuga ko mukuru we(Jackson)agomba kumuha amafaranga amurimo bitaba ibyo ntave aho.Jackson ngo yabanje guceceka maze abwira umurinzi we Bill ati:”Musohore hano ”.Gusa ngo byabaye iby’ubusa kuko yahamaze amasaha abiri mbere y’uko hitabazwa se Joe Jackson ngo amwumvishe ko agomba guha mukuru we amahoro.

Ibi ngo byababaje cyane M.Jackson kuburyo yahise ahagarika gahunda yo kwitabira iyi sabukuru yari amaze igihe kigera ku byumweru bibiri yitegura ku buryo bukomeye.

Yahoranaga ubwoba/Nta muntu yizeraga

N’ubwo yahoraga arinzwe bikomeye,Michael Jackson afite impungenge z’umutekano we n’abana be.Aha Bill yanditse ati:”Buri gihe yarabyukaga mu gicuku nijoro akazenguruka inzu yose areba ko inzugi n’amadirishya bifunze neza.Nta muntu n’umwe yizeraga kandi ntiyaryamaga ngo asinzire”.

Muri buri cyumba cy’inzu ye cyane cyane iby’abana be hari harimo utwuma two gutabaza mu gihe hari ugize ikibazo cyangwa hadutse inkongi y’umuriro.Uyu wahoze ari umurinzi wa nyakwigendera M.Jackson yakomeje avuga ko yahoranaga umutima uhagaze ku buryo ibyo gukundwa kwe byasaga nk’aho atajya abyibuka.

Yababazwaga cyane n’ubuzima bubi abakene babayeho

Muri iki gitabo,Bill yagarutse kandi ku buryo M.Jackson yababazwaga cyane n’ubuzima bubi abakene babayeho.Yatanze urugero rw’ukuntu rimwe mu mwaka w’2007 ubwo barimo batembera mu mujyi wa Las Vegas ari mu modoka ye yo mu bwoko bwa limousine yabonye abantu basabiriza ku muhanda maze abaza Bill ati:”Kuki bariya bantu bari ku muhanda?”Bill aramusubiza ati:”Ntibagira aho baba”yahise amusaba ko yahamaga umugore umwe wari muri bo amuha amadorali 300.Akimara kuyamuha yahise abona umugabo umwe amusagariye ashaka kuyamwaka ahita nawe amuhamagara amuha andi madorali 300.

Uyu wahoze ari umurinzi(Bodyguard) wa Michael Jackson,akomeza avuga ko nyakwigendera yaranzwe no guha abakene amafaranga aho yahoraga avuga ko ababazwa n’ukuntu igihugu cyabo(Leta zunze ubumwe za America)ari igihugu gikize nyamara hakaba hari abantu batagira icyo barya n’aho baba.

Yari afite umukobwa yakundaga cyane ariko mu ibanga

Bill Whitfield yakomeje avuga ko mbere y’uko yitaba Imana hari umukobwa Michael Jackson yakundaga cyane ariko ntashake ko bimenyekana habe no mu bana be.

Bill avuga hari igihe M .Jackson yamubwiye ko hari umuntu ashaka ko bajya gufata ku kibuga cy’indege cya Dulles muri Virginia.Bill yamubajije uwo ariwe,Jackson amusubiza ko ari umuntu w’inshuti ye ariko ntiyatinze kubona ko ari umukobwa yakundaga cyane ariko mu ibanga.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege,Bill avuga ko yabonye haje umukobwa mwiza w’ imisatsi miremire y’umukara afite imvugo(accent)isa n’iy’abantu bo mu Burayi bw’uburasirazuba nk’uko abitangaza muri iki gitabo.Uwo mukobwa akihagera bahise bajya muri hotel yitwa Hampton inn ariko ngo M.Jackson ntiyaraye muri iyo hotel ahubwo yarahamusize akajya aza ku mureba anyuze mu nzira za rwihishwa dore ko uwo mukobwa yamaraga nk’icyumweru kimwe agahita asubira iwabo.

Bill yemeza ko Jackson yakundaga cyane uyu mukobwa kuko iyo babaga bari kumwe wabonaga yishimye cyane,ikiganza mu kindi,amuha n’impano nyinshi.

Iki gitabo gikubiyemo aya mabanga gisohotse nyuma y’imyaka 5 uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku isi nk’umumwami w’injyana ya pop yitabye Imana.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chen cim5 years ago
    bruce nakomerezaho kbs





Inyarwanda BACKGROUND