RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/06/2013 10:49
0


Angelica Bull ni umwongerezakazi umaze imyaka itatu ategura ibizakenerwa mu mihango yo kumushyingura umunsi azaba yitabye Imana.



Ku myaka 43, uyu mukobwa yamaze gutegura isanduku, indabyo, indirimbo, ahantu bazamushyingura ndetse n’amasahani azakoreshwa bagaburira abazaba baje kumushyingura.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Sun, Angelica Bull yagize ati, “Njye nkunda gutegura ibintu hakiri kare. Bazamenya agaciro k’ibyo nakoze umunsi nzaba napfuye”

Uyu Angelica Bull yatangiye gutegura ibi byose ubwo yari afite imyaka 40 y’amavuko. Amaze imyaka itatu yitegura uburyo azashyingurwamo ari nako ashaka ibizakenerwa mu mihango yo kumushyingura.

Uyu mugore yamaze kugura isanduku nziza ibengerana, indirimbo zizakoreshwa harimo One ya U2.

Kuba amaze imyaka 40 atarabasha gushing urugo, benshi bakeka ko aribyo byaba byaramuteye kwiheba no kwigunga bityo akumva ko icyo asigaje ku isi ari ugupfa.

Ati, “icyo nzi ni uko umunsi umwe nzapfa gusa ntabwo nzi niba nzakora ubukwe. Ni byiza gutegura uburyo uzashyingurwamo kurusha uko wategura ubukwe bwo gushyingirwa.”

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND