RFL
Kigali

Hari agakoko gashya kavumbuwe kitiriwe Jennifer Lopez

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/07/2014 15:27
0


Abashakashatsi bamaze kuvumbura agakoko gashya kari mu bwoko bw’imiswa yo mu nyanja, ariko aka gakoko kakaba kahawe izina ridasanzwe dore ko kitiriwe umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime Jennifer Lopez.



“Litarachna lopezae” niryo zina ryahise rihabwa aka gakoko, aho “lopezae” rituruka ku izina Lopez rya Jennifer, abashakashatsi bakaba basobanuye ko impamvu nyamukuru yo kwita aka gakoko iri zina, ari uko mu gihe bigaga kuri aka gakoko kavumbuwe mu mazi ya Mona aherereye hagati y’ibihugu bya  Puerto Rico na Repubulika ya Dominikani, umuziki w’uyu muririmbyikazi wabafashije cyane aho ariwo biyumviraga, bityo bakaba babikoze ngo bamushimire.

Jennifer Lopez n'agakoko kamwitiriwe

Jennifer Lopez n'agakoko kamwitiriwe

Jennifer Lopez n'ubwoko bw'agakoko gashya kamwitiriwe

“impamvu yihishe inyuma y’uku guhitamo iri zina mu buryo budasanzwe iroroshye: Indirimbo za J.Lo haba mu majwi n’amashusho, byafashije ikipe y’abavumbuzi kumererwa neza mu gihe batunganyaga ubuvumbuzi kuri aka gasimba mu gihe banarebaga igikombe cy’isi cya 2014.” Aya ni amagambo Vladimir Pesic wari ukuriye iyi kipe yatangarije ibiro ntaramakuru AP twe dukesha The Guardian.

Si ubwa mbere havumburwa agakoko kakitirirwa icyamamare, dore ko n’umuririmbyi w’injyana ya Raggae, akaba igihangange Bob Marley yitiriwe agakoko kitwa Gnathia marleyi.

Jennifer Lopez

Jennifer Lopez mu kazi

Ikindi twababwira kuri Jennifer Lopez ni uko kuri uyu munsi tariki 24 Nyakanga aribwo yavutse, akaba kuri uyu munsi yujuje imyaka 45 (yavutse mu 1969), akaba yaravukiye Bronx ho muri New York, ku babyeyi bo kuri Puerto Rico amazina ye nyakuri akaba ari Jennifer Lynn Lopez akaba azwi kandi nka Jennifer Muniz.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND