Tariki 31 Ukwakira wa buri mwaka, ni umunsi hizihizwaho umunsi wa Halloween, uyu munsi utavugwaho rumwe na benshi ubusanzwe bikaba bivuga ko ari umunsi wo kwibuka abapfuye ndetse no kuzirikana by’umwihariko abatagatifu. Imyambarire n’imyitwarire y’abantu batandukanye cyane cyane ibyamamare kuri uyu munsi biba bitangaje.
Bamwe bemeza ko uyu ari umunsi wo kwishimisha no gukora ibituma abantu bibuka ababo bapfuye kandi ko ari umunsi uzirikanwa n’abakiristu bo hirya no hino ku isi, abandi bakavuga ko ari umunsi ugamije gutesha ikuzo Imana ndetse ko ari umunsi wo kugaragaza imigenzo y’abizera imyuka mibi, gusa ibi bikaba bitabuza imbaga y’ibyamamare bitandukanye kuba bamwe mu bizihiza bidasanzwe uyu munsi wa Hallowen.
Imyambarire, kwisiga ibisa n’amaraso n’ibindi bidasanzwe bikunze kuranga ibyamamare bitandukanye haba muri muzika, muri sinema n’ahandi kuri uyu munsi, ibi benshi babibona bemeza ko ari ibintu bidasanzwe ndetse ko byaba bifite n’izindi mbaraga zibyihishe inyuma, n’ubwo hari abatabura kuvuga ko ari ukubyizihiza bishimisha bisanzwe
Reba hano amwe mu mafoto y’ibyamamare mu myambarire n’imyitwarire igamije kwizihiza uyu munsi:
Wowe umaze kureba aya mafoto, urabona iyi myambarire n'imyitwarire kuri uyu munsi wa Halloween ivuze iki? Ni iki kibyihishe inyuma?
TANGA IGITECYEREZO