RFL
Kigali

Haraye hatanzwe ibihembo bya BET Awards 2014 umwe ahasiga ubuzima.Urutonde rw'ababyegukanye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/06/2014 8:28
1


Mu ijoro ryakeye kuri iki cyumweru nibwo haraye hatanzwe ibihembo mpuzamahanga bikomeye muri muzika bizwi ku izina rya BET Awards bisanzwe bitangwa na televiziyo mpuzamahanga ya BET(Black Entertainment Television)gusa ntibyagenze neza kuko umwe mu babyitabiriye yahasize ubuzima abandi 4 barakomereka.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Los Angeles Times,avuga ko ahagana 5:17ubwo hitegurwaga gutangizwa ibi birori nyir’izina,umuntu wari ufite imbuda yarashe urufaya rw’amasasu ku bari babyitabiriye umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima abandi bane barakomereka ariko kugeza ubu haracyakorwa iperereza ngo bamenye ibijyanye n’iki gitero cyagabwe ku bari bitabiriye ibi birori.

hh

Jay Z na Beyonce nabo baririmbye

Gusa ariko ntibyabujije ko ibirori bikomeza aho byari biyobowe n’umunyarwenya Chris Rock byaje aho abari babyitabiriye barangwaga no guseka cyane kubera amagambo uyu Chris Rock usanzwe uzwiho gusetsa cyane yakomezaga avuga harimo no gutebya kubyamamare bimwe na bimwe byari byitabiriye ibi birori.

gg

Drake na Lil Wayne baririmbiye abari bitabiriye ibi birori

Muri ibi birori bibaye ku nshuro ya 14,umuhanzikazi Beyonce yegukanye ibihembo 4 mu gihe Pharell Williams na August Alsina begukanye ibihembo 2.Ibi birori bikaba byaranzwe kandi no kuririmba(performance)kwa bamwe mu bahanzi b’ibyamamare nka Lil Wayne,Drake,Pharell Williams,n’abandi benshi.

jj

Chris Rock yasusurukije abari bitabiriye ibi birori

 

Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo:

NEW ARTIST : August Alsina
GOSPEL ARTIST : Tamela Mann
ACTRESS : Lupita Nyong’o
MALE HIP-HOP ARTIST : Drake
VIDEO OF THE YEAR : Pharrell, “Happy”
MALE R&B POP ARTIST : Pharrell
LIFETIME ACHIVEMENT AWARD : Lionel Richie
GROUP : Young Money
VIEWERS’ CHOICE : August Alsina
HUMANITARIAN AWARD : Myrlie Evers-Williams and all Civil Rights Movement heroes
FEMALE HIP-HOP ARTIST : Nicki Minaj
FANDEMONIUM AWARD : Beyonce
FEMALE R&B POP ARTIST : Beyonce
COLLABORATION : Beyoncé feat. Jay Z, “Drunk in Love”
VIDEO DIRECTOR OF THE YEAR : Hype Williams
ACTOR : Chiwetel Ejiofor
YOUNGSTARS : Keke Palmer
MOVIE : 12 Years A Slave
CENTRIC : Jhene Aiko, “The Worst”
SUBWAY SPORTSMAN : Kevin Durant

Robert N Musafiri

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maitre9 years ago
    sha Chris Rock ni uwa mbere kabisa





Inyarwanda BACKGROUND