RFL
Kigali

Gusinzirira mu nteko,intandaro y'umwuka mubi hagati ya perezida Museveni na Televiziyo NTV

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:18/06/2014 12:19
3


Mu gihugu cya Uganda haravugwa,umwuka mubi hagati ya perezidansi ndetse na televiziyo yitwa NTV nyuma y’aho ibiro bya perezida Museveni bisohoye itangazo ribuza iyi televiziyo gutambutsa gahunda izo arizo zose zirebana n’umukuru w’igihugu



Amakuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports avuga ko iri tegeko ryashyikirijwe Umuyobozi w’iyi televiziyo ushinzwe amakuru witwa Maurice Mugisha mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Iki kinyamakuru kivuga ko amamakuru gifite avuga ko imvano yo gucana umubano hagati y’iyi televiziyo na perezida Yoweri Kaguta Museveni  ari inkuru iyi televiziyo yakoze aho yavuze ko ubwo mu cyumweru gishize hasomwaga ingengo y’imari(Budget)mu nteko ishinga amategeko perezida Museveni na bamwe mu bayobozi bakuru b'iki gihugu bari asinziriye.

m7

Perezida Museveni

Gusa,umwe mu bayobozi bo gihugu cya Uganda yavuze ko bitari ugusinzira ahubwo yari ahumirije ari gutekereza.Uyu muyobozi yagize ati:”Biriya si ugusinzira.Si ubwa mbere abikora.Mu nama nyinshi dukora,akunda guhumiriza umwanya munini ariko ntaba asinziriye ahubwo aba ari gutekereza.”Mureke tujye twubaha umuyobozi wacu.Wamukunda utamukunda perezida aba ari perezida.Ntagomba kuvugwaho amagambo yo kumusebya.

 Ku rundi ruhande,Maurice Mugisha,umuyobozi ushinzwe amakuru muri NTV yavuze ko ibi ari ugushakira ikibazo aho kitari,avuga ko bitari ubwa mbere leta ibashakaho ikibazo dore ko ibashinja guha ijambo abatavugarumwe n’ubutegetsi.

 

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jolie9 years ago
    Erega mawe ntibakamurenganye!!!
  • Juvens 9 years ago
    Ariko ni ryari ubwisanzure bwitangazamakuru buzubahirizwa mubihugu bikiri munzira yiterambere? Africa we uracyakomerewe! !!!
  • 9 years ago
    Ariko ni ryari ubwisanzure bwitangazamakuru buzubahirizwa mubihugu bikiri munzira yiterambere? Africa we uracyakomerewe! !!!





Inyarwanda BACKGROUND