RFL
Kigali

Gukora urutonde rw'abari n'abategarugori bazitabira Diva Awards Afrika 2013 rugeze kure rukorwa

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:27/06/2013 10:15
0




Bamwe muri abo bari n’abategarugori bari kuri uru rutonde harimo naba minisitiri nabandi bantu bagize Guverinoma y’u Rwanda bazahembwa bakanahabwa ishimwe n’igihembo cya DIVA AWARDS ku bikorwa by’indashyikirwa bakoreye abanyarwanda muri rusange bikanahesha ishema u Rwanda rwose.

Ibyiciro biri mubazahembwa uyu mwaka hakaba harimo abakora mugice cy’ubukungu n’ubucuruzi (women in business), Ikoranabuhanga (ICT), theatre and fashion, sports, kuvugira abaturage ku miryango idaharanira inyungu (civil society advocacy); ikitegererezo mubikorwa bifitiye akamaro abantu benshi (Public role models), nabandi bafite ibikorwa by’indashyikirwa bo banamaze no gukorerwa rurtonde.

Nk’uko twabitangarijwe na Richard Kagwa Kalule, Umuyobozi mukuru wa Diva (CEO), igikorwa cyo gukora urutonde rw’abari n’abategarugori bazahembwa mu gice cya muzika n’imyidagaduro kiri gukorwa kandi kigiye gushyirwamo imbaraga ku buryo ntawuzasigara kandi abikwiriye.

“Iki ni ikintu gikomeye kandi ni igihe gikomeye ko abanyarwanda bahemba bakanaha agaciro abari n’abategarugori babo bitwaye neza kandi bafite ibikorwa by’indashyikirwa muintu bitandukanye. Ntago bose tuzabahembera rimwe ariko buhoro buhoru umwaka ku mwaka tuzagenda tubahemba kugeza ubwo buri wese ubikwiriye azaba yarahawe agaciro ke kandi yahembwe”  amagambo ya Richard.

Yongeyeho ko harebewe ku rugero rw’u Rwanda hagaragayeko mu rwego rwo kugera ku majyambere arambye hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y’abiri n’abategarugori ndetse n’abagabo. Akaba ariyo mpamvu uyu mwaka insanganyamatsiko yiki gikorwa igira iti, “ Umugore niwe mutima w’urugo”

Twabibutsa kandi ko urutonde rw’ibyiciro bitandatu bigendanye na muzika n’imyidagaduro 2013 Diva Awards Afrika rukomeje gukorwa, mu misni ya vuba abashyizwe kuri runo rutonde bakazaba bamenyekanye.

Mu gusoza ikiganiro gito twagiranye Richard akaba yavuzeko nka Diva Awards Afrika bashimkira Leta na Guverinoma y’u Rwanda, itangazamakuru ndetse n’abaturage b’u Rwanda, bari gufasha kugirango iki gikorwa cyo guhemba umwari n’umutegarugori witwaye neza witwaye neza kandi akanahabwa agaciro “Role Model Diva Awards” kigerweho.

Ijoro ryiki gikorwa kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda cyo guhemba no gushimira abari n’abategarugori bitwaye neza “Diva Awards Afrika Gala Night” giteganyijwe kuba kuwa Gatanu tariki ya 27/09/2013, kibere kuri Kigali Serena Hotel, gutangira saa moya z’umugoroba (7pm). Ushaka kwitabira aya marushanwa n’ibi bihembo wakuzuza form iboneka kuri www.divamusicawards.com.

Patric Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND