RFL
Kigali

GoodLyfe ntibimwe impushya zo kwinjira muri USA aho bagomba kwitabira BET Awards

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:24/06/2013 11:18
0


Ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko itsinda rya GoodLyfe ryimwe Visa zo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyamara bo bavuga ko bazibonye dore ko bagomba kwitabira BET Awards ziteganyijwe ku Cyumweru tariki 30 Kamena.



Hashize ukwezi aba basore batoranyijwe mu bahatanira ibi bihembo bikomeye ku rwego rw’isi ubu bakaba bagomba kwerekeza mu mujyi wa Los Angeles ahazatangirwa ibi bihembo mu nzu izwi nka Nokia Theatre.

Abatangaje ibihuha bivugwa ko aba basore bimwe visa, ngo bavugaga ko amabasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yazibimye kubera gutinya ko nabo bagira ikibazo nk’icya Iryn Namubiru waketsweho kwinjiza ibiyobyabwenge mu Buyapani mu minsi ishize n’ubwo basanze ari umwere.

Biragaraga ko visa zatewemo muri pasiporo z'aba basore

Mozey Radio na Weasel berekanye impapuro z’inzira (pasiporo) zitewemo izo mpushya zibemerera kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanzwe tariki 21 Kamena mu rwego rwo guhinyuza ibyo bihuha byavugaga ko abahanzi b’Abagande bafite umugambi wo kwinjiza ibiyobyabwenge mu bihugu by’amaganga.

GoodLyfe batoranyijwe mu bahatanira ibi bihembo mu cyiciro cya Best International Act- Africa. Ibi birori bizasusurutswa n’ibitaramo by’ibyamamare nka Justin Timberlake na Erykah Badu ndetse n’abandi benshi dore ko biri mu biba bikurikiranwe n’abatari bake ku isi hose.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND