RFL
Kigali

Farious agiye gutaramira mu Busuwisi, u Bwongereza, Texas, Arizona na Washington-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/03/2014 8:52
5


Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe nibwo Farious yasesekaye i Kigali aturutse Bujumbula. Saa kumi n’ebyiri n’iminota 30, yinjiye mu kibuga cy’indege cya Kanombe maze saa mbili z’ijoro indege imwerekeza mu Bufaransa.



Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Big Farious mbere gato yo gufata indege ngo yerekeze mu Bufaransa, twabanje kumubaza impamvu nyamukuru yamuteye kunyura mu Rwanda kandi n’i Burundi bafite ikibuga cy’indege atubwira ko yabitewe n’uko igihe yazaga muri Africa yasohokeye mu Rwanda bityo no gusubirayo bikaba byabaye ngombwa ko yongera kwinjirira ku kibuga cy’indege cya Kanombe nk’uko amategeko agenga abinjira n’abasohoka abiteganya.

Big Farious

Mbere yo kwinjira mu kibuga cy'indege yabanje kwifubika

Big Farious

Farious ati, “Murabizi ko igihe mperuka kuza inaha nashyikiye hano i Kigali. Kugira ngo nsubireyo rero ngomba kurira indege nyifatiye hano mu Rwanda. Ubu mvuye mu Burundi maze gukorana igitaramo na Good Life ndetse na Jaguar, twakoze ibitaramo bibiri. Ku wa Gatandatu twataramiye i Bujumbula, ejo ku Cyumweru dutaramira i Ngozi, ni naho nturutse”

Big Farious

Big Farious yerekeza mu kibuga cy'indege cya Kanombe

Big Fizzo

Muyoboke Alexis usanzwe ari inshuti ya Farious, ni umwe mu bamuherekeje

Big Farious

Uyu muhanzi ngo akumbuye umugore we uba mu BUfaransa

Uyu muhanzi yahagurutse i Kigali yerekeza mu BUfaransa aho agiye kubanza kubonana n’umugore we avuga ko akumbuye cyane, hanyuma akazahita yerekeza mu Busuwisi kuhakorera igitaramo ari naho azava akomereza ibi bitaramo bye muri Amerika muri Texas, Arizona ndetse na Washington.

Big Farious

Farious yanyuze mu Rwanda ajya gukorera ibitaramo i Burayi

farious

Ati, “Ngiye kunyura mu Bufaransa, nsure umugore wanjye arankumbuye cyane. Nimva mu Bufaransa nzahita njya gukorera ibitaramo mu Busuwisi, nkomereze muri Texas na Arizona ndetse na Washington gusa bo ntabwo turavugana amafaranga neza. Nyuma y’ibi bitaramo, nzakomereza mu Bwongereza, mu kwezi kwa Gatanu mpafite ibindi bitaramo”

Big Farious

Ibi bitaramo Farious yabitumiwemo ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri ibi bihugu bamaze iminsi bifuza ko yabataramira. Nyuma y’ibitaramo, mu kwezi kwa Kamena 2014 azasubira iwabo mu Burundi.

Big Fizzo

Fizzo asezera ku nshuti ye yari yamuherekeje

big fizzo

Nguwo yerekana ibyangombwa mbere yo kugira ngo yurire rutemikirere.

Uyu muhanzi kandi twanamubajije ku kibazo amaze iminsi avugwaho ko yaba yaratutse abanyamakuru n’abahanzi bagenzi be abinyujije mu ndirimbo yise What’s my name bikanamuviramo guhabwa ibihano byo kudacurangwa ku maradiyo yose y’i Burundi, Farious yabihakanye  avuga ko ari abanyamakuru bakuririje ibintu kandi nta muntu yavuze nabi.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fido10 years ago
    fizzo aracyaruwambere too turamukunda saana big up
  • schaaaaaaa10 years ago
    mmmmh Fizzi ntibigez bamuh igih kiretse iradio imweg gusa itavuza indirimbo ziwe nayizindi zirazivuza kweri rema fm niyo itavuza indimbo ziwe gusa jew ndabivuze kk nd'umurundi mba iburundi ok komera
  • jamali10 years ago
    hahahaaaaaa!!!!! Fizzo aramara baramufitiye jalousi ahubwo nurukundo rwa cane bamufitiye nabado niyagaruka aazabafuta Fizzo terimbere
  • dodos10 years ago
    swaga boys baheruka succes bakiri kumwe na MUYOBOKE ndamubonye ndabyibuka,none ntibakirenga iteme. bon voyage.
  • 10 years ago
    Fizzo Baby urugendo rwiza ureke utwana natwo tube turi dagatura urashoboye nibakureke urafuta kabisa warerets Jaguar na Good Life ko uri umuhanzi kabisa abikwiye nabo nyene bara vyiboneye bon voyage mon Super Star





Inyarwanda BACKGROUND