Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yigeze gukundana na Drake nyuma gato yo gukundana na Chris Brown ndetse aba basore bombi mu minsi ishize byagaragaye ko bashobora kuba baranagaruye ubucuti bwabo nyuma y’imyaka bapfa Rihanna. Gusa kuri ubu, Drake we yamaze kwerekana ko Rihanna ari ishitani.
Uyu muraperi Drake usanzwe akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kujya mu mujyi we w’amavuko wa Toronto muri Canada aho yataramiye abantu benshi mu iserukiramuco ryari ryiswe OVO Fest, ibindi byamamare nka 50Cent, J. Cole, Lauryn n’abandi nabo bakaba barataramiye ibihumbi byinshi by’abafana b’i Toronto.
Drake na Rihanna bagiye bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo rutabashije kuramba
Ubwo Drake yagerwagaho ngo ataramire abafana be kuwa mbere w’iki cyumweru, mu ndirimbo ye “Days of East”, ku byuma bisakaza amashusho binini (big screen) hakaba haratangiye gucaho ifoto ya Rihanna yabanjirijwe n’umubare 6, yavaho hakajyaho undi mubare 6, hakajyaho indi foto ya Rihanna maze hagasoza undi mubare 6, iyo mibare ikuzuza umubare “666”.
REBA HANO DRAKE YEREKANA KO RIHANNA ARI ISHITANI
Mu magambo Drake yaririmbaga ubwo ayo mashusho ajyanye n’indirimbo ye yakomezaga gucaho, yagiraga ati: “Kuki mukomeza kumumbazaho, kuki mumumbazaho? Kugeza ubu ntawe uhari, ntawe uhari kugeza ubu” … ibi bikaba byaragaragaye ko yitaga Rihanna ishitani ndetse akanamwerekana akoresheje umubare “666” bikunze kuvugwa kenshi ko ari ikimenyetso cya shitani.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO