RFL
Kigali

Drake yerekanye ko Rihanna bigeze gukundana ari ishitani - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/08/2014 7:31
8


Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yigeze gukundana na Drake nyuma gato yo gukundana na Chris Brown ndetse aba basore bombi mu minsi ishize byagaragaye ko bashobora kuba baranagaruye ubucuti bwabo nyuma y’imyaka bapfa Rihanna. Gusa kuri ubu, Drake we yamaze kwerekana ko Rihanna ari ishitani.



Uyu muraperi Drake usanzwe akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kujya mu mujyi we w’amavuko wa Toronto muri Canada aho yataramiye abantu benshi mu iserukiramuco ryari ryiswe OVO Fest, ibindi byamamare nka 50Cent, J. Cole, Lauryn n’abandi nabo bakaba barataramiye ibihumbi byinshi by’abafana b’i Toronto.

DRAKE

Drake na Rihanna bagiye bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo rutabashije kuramba

Drake na Rihanna bagiye bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo rutabashije kuramba

Ubwo Drake yagerwagaho  ngo ataramire abafana be kuwa mbere w’iki cyumweru, mu ndirimbo ye “Days of East”, ku byuma bisakaza amashusho binini (big screen) hakaba haratangiye gucaho ifoto ya Rihanna yabanjirijwe n’umubare 6, yavaho hakajyaho undi mubare 6, hakajyaho indi foto ya Rihanna maze hagasoza undi mubare 6, iyo mibare ikuzuza umubare “666”.

REBA HANO DRAKE YEREKANA KO RIHANNA ARI ISHITANI

Mu magambo Drake yaririmbaga ubwo ayo mashusho ajyanye n’indirimbo ye yakomezaga gucaho, yagiraga ati: “Kuki mukomeza kumumbazaho, kuki mumumbazaho? Kugeza ubu ntawe uhari, ntawe uhari kugeza ubu” … ibi bikaba byaragaragaye ko yitaga Rihanna ishitani ndetse akanamwerekana akoresheje umubare “666” bikunze kuvugwa kenshi ko ari ikimenyetso cya shitani.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Yatanze ukuri kabsa numuntu wumugabo cyane HASTA LA VISTA.
  • fabu tril trizy9 years ago
    he z a great man big up 2 ma drake
  • ndiwenumuryango gilbert9 years ago
    nishetani pe biravugwa kwisi reka abakunzi be bamenibanga.
  • divin fiston9 years ago
    well designed website!!!!!
  • Mike9 years ago
    njye,ndabona nta gihamya we azerekane preuves naho ibindi nta gaciro,ni uko yamwanze ubu iyo baba bakiri inshuti,ntacyo yarikuvuga,ntimukagendere mu kigare.
  • Omar9 years ago
    Nah fariyazi ibyo yakoze na njye ndashima kuko na njye nkunda mama
  • 9 years ago
    rihana yabaye ishetani gute
  • HAMISI8 years ago
    Ok drake yihangane bibaho





Inyarwanda BACKGROUND