RFL
Kigali

Dore ibintu 10 byagufasha kuba umukinnyi mwiza wa filime

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:21/12/2013 13:06
2


Nk'uko ikinyamakuru Theatre Schools tugiye kubagezaho ibintu 1, byafasha umuntu wese wifuza kuba umukinnyi wa filime kubyitwaramo neza azi icyo akora.



Umukinnyi mwiza wa filime:

1. Agaragaza ko nta tandukaniro riri hagati y’ibyo akina n’ibibaho mu buzima busanzwe

Gukina muri filime ni ugufata ibintu byanditse ukabikora, ariko aha bisaba ko umukinnyi agaragaza ko ibyo akina biriho koko. Urugero: niba umukinnyi agomba gukina arira, aba agomba kugaragaza amarira koko kugira ngo abantu babireba nti batandukanye kurira akina no kurira bisanzwe.

2. Agomba kuba abikunda kandi abyiyumvamo

Gukora icyo wiyumvamo, ni kimwe mu bintu bituma ibyo ukora biba byiza. Bityo kugira ngo ibyo umukinnyi akina bibe byiza ni uko aba abyiyumvamo.

3. Agomba kuba yiyizera mu kazi akora

Niba uri umukinnyi wa filime ukaba utiyizera mu mikinire yawe, nta kintu waba ukora kuko kugira ngo ubashe kwitwara neza uba ugomba kuba wifitiye icyizere.

4. Agomba kuba umuntu uzi kwigana imico y’abantu bose

Abantu bitonda, abasazi (inkubaganyi), abagome, abagiraneza,… ni abantu babaho mu buzima kandi bakaba bagaragara no muri filime. Umukinnyi wa filime agomba kuba ari umuntu wigana iyo muco yose kugira ngo agerageze guhinduranya amashusho y’abantu banyuranye akina.

5. Agomba kugira ubuhanzi muri we

Kugira ubuhanzi ku mukinnyi wa filime ni ikintu cy’ingenzi kuko byorohera umuyobora kumwumvisha ibyo agomba gukora ageze ku kibuga akiniraho atamuruhije. Aha kandi umukinnyi wa filime ufite ubuhanzi muri we ashobora no kongera utuntu twaryoshya inkuru mu mikinire ye tutari twanditse muri filime.

6. Agira ubumenyi bunyuranye ku migendere yo muri filime

Kubyina, kurwana,…ni bimwe mu bintu bigaragara muri filime cyane. Umukinnyi mwiza wa filime agomba kuba nibura afite ubumenyi bucye kuri ibi bintu kugira ngo ni akenerwa muri filime zirimo ibi bintu azabashe kuhakina.

7. Agomba kuba ari umuntu wumvira

Umukinnyi wa filime akorana n’umuyobozi wa filime n’abandi bantu bose bamukoresha ku kibuga. Kumvira bituma akorana neza n’abamuyobora bigatuma abasha kugaragaza neza ibyanditse mu nkuru.

8. Afite impano

Gukora ibintu, n’ubwo waba ubikunze cyangwa se waranabyize, hiyongeraho kuba ubifitemo impano.

9. Agira udukoryo yihariye

Kuba umukinnyi wa filime afata umuntu utabaho akamugira ubaho nk’uko amukina, aba agomba kugira utuntu twe yihariye kugira ngo agaragaze itandukaniro hagati ye n’abandi.

10. Kudatinya abantu cyangwa se camera

Niba uri umukinnyi w’ikinamico ikinirwa imbere y’abantu, cyangwa se uri umukinnyi wa filime ukinira imbere ya camera, ugomba kuba uri umuntu udatinya cyangwa utagira isoni. Isoni no gutinya abantu cyangwa camera bishobora gutuma unyuranya n’ibyo ugomba gukora, bikaba byakwica inkuru.

Mutiganda Janvier

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cynthia niyonkuru1 year ago
    Ndifuzako mwajya gufata umwanya mugatoza bamwe rubyiruko biraza gukina urakoze
  • Twagirayezu bertin7 months ago
    Mwiriweneza muturangire aho ishuri riri natwe tuze twige najye ndifuza kuba umukinyi wa sinema arko nkuko tubizi mberenambere nubuhanga nubumenyi 0780830994





Inyarwanda BACKGROUND